Musanze: Umugore n’umugabo barwanye bagwira uruhinja rwabo rurapfa.

4,866
Kwibuka30

Umugore n’umugabo bo mu Karere ka Musanze biravugwa ko ubwo barimo barwana bagwiriye umwana wabo wari ufite amezi abiri gusa bimuviramo gupfa.

Umugabo witwa utuye mu kagali ka Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa cyenda z’ijoro tariki 05 Werurwe 2023, aho umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yishwe n’uko abo babyeyi be bamugwiriye barwana, ubwo uwo mugabo yari atashye akererewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza, yavuze ko ayo makuru yayamenye saa cyenda n’igice za nijoro atabajwe n’abaturage.

Kwibuka30

Yemeje ko urwo rugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, ati:“Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa, ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.

Arongera ati:“Ni urugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, uwo mwana w’umuhungu wabo wapfuye ni uruhinja rw’amezi abiri”.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Abaturage barasabwa kwirinda amakimbirane, babona bikomeye bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha cyangwa bakegera inkiko zikabatanya, aho kugira ngo bakimbirane bikize bonyine, ni uko bakwiye guhamagara imiryango ikabafasha, ntibabyihererane”.

Arongera ati “Nk’abo babyihereranye baranikiza mu nzu yabo batanatabaje abaturanyi, birashoboka ko umwana yaba yapfuye urupfu rusanzwe dore ko bavuze ko bari bamaze iminsi bamuvuza, ariko urupfu rutunguranye nka ruriya tuba tugomba kurukurikirana, kwa muganga ni bo bamenya icyo yazize”.

Twizerimana Innocent yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, mu gihe umugore we ari mu bitaro bya Ruhengeri aho umurambo w’uwo mwana wajyanywe ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.