Musanze: Umukobwa w’imyaka 15 yakubiswe n’inkuba arapfa

2,911

Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Tuyubahe, wo mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Bwana Tuyisenge Vedaste yavuze ko inkuba yakubitiye uwo mwana iwabo mu rugo mu rukerera ahita apfa, umurambo ukaba uri ku kigo Nderabuzima cya Gasiza aho uzashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023.

Uwo muyobizi yavuze ko nta kindi inkuba yangije muri urwo rugo, icyakora ngo yangije ‘transformateur’ imwe y’amashanyarazi.

Iyo mvura kandi yaguye muri iryo, joro ubuyobozi buvuga ko hakibarurwa ibyo yangije, birimo inzu z’abaturage mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musunze, ariyo Muhoza mu Kagari ka Cyabararika, aho umugezi wa Mpenge wuzuye amazi aturuka mu Birunga amanukana imbogo, aho ubuyobozi butegereje RDB ngo iyo nyamaswa yapfuye ikurwe mu baturage, mu rwego rwo kubarinda kuyirya.

Comments are closed.