Musanze: Umukuru w’umudugudu yagerageje kwiyahura abiteshwa n’abaturanyi

2,750
Kwibuka30

Umukuru w’umudugudu wa kamwe mu duce tugize Akarere ka Musanze yagerageje kwiyambura ubuzima abaturage barahagoboka baramutesha.

Umugabo w’imyaka 57 uyobora umwe mu midugudu igize akagali ka Kabeza, ko murenge wa Cyumve, mu Karere ka Musanze, nyuma y’aho atonganiye n’umugore we, yaraye agerageje kwiyahura abiteshwa n’abaturanyi.

Amakuru avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishira kuwa gatatu nyuma y’aho umukuru w’umudugudu agiranye amakimbirane yoroheje n’umugore we. amakuru avuga ko umugore wa mudugudu yamenye ko uugabo we yasohokanye na mukeba we, maze umugabo atashye undi abimubazaho n’uburakari bwinshi, maze intonganya zitangira zityo.

Kwibuka30

umwe mu bana ba mudugudu yabwiye umwe mu baturanyi baduhaye ano makuru ko batangiye gushwana ahagana saa tatu z’ijoro, ku buryo abaturanyi ba hafi bahuruye, maze ise (ariwe mudugudu) yuzura uburakari, ajya mu cyumba agerageza, hashize akanya abari mu ruganiriro bumvise ikintu cyituye hasi bihuta kujya kureba ikibereye mu cyumba maze basanga ni mudugudu wageragezaga kwimanika akoresheje ishuka maze baramutesha.

Ku murongo wa terefone uwo muturanyi utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Ubundi twumvise bari gutongana cyane, turatabara, dusanga induru yabaye induru, umugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma agasohokana n’undi mugore, umugabo yiroshye mu cyumba, hashize akanya twumva ikintu kiguye hasi twihutura kujya mu cyumba dusanga yari arimo kwimanika mu gisenge akoresheje ishuka

Uwo muturage yavuze ko bamutesheje ariko bahita basaba umuhungu we mukuru kurarana nawe kugira ngo ataza kongera kubigerageza.

Gitifu Munyaneza mu butumwa yageneye abaturage, yagize ati “Iyo amakimbirane tuyamenye hakiri kare turayahosha, ariko aho kugera aho umuntu ashaka kwiyambura ubuzima, byaba byiza babishyize ahagaragara abantu bakabikemura, byaba ngombwa bakiyambaza inkiko”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.