Musanze: Umusaza witwa Janvier waraye wishe umusore witwa Habumugisha yafatiwe mu rutoki aho yari yihishe

6,863
Rwanda: Bamwe mu bakomeye bari gukurikiranwa no gufungwa - BBC News Gahuza

Mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umusaza witwa Nshimiyimana Janvier w’imyaka 64, ukekwaho kwica umuntu amutemesheje umuhoro, akiregura avuga ko yamwishe ku bw’impanuka.

Byabaye mu ijoro ryo ku itariki 22 rishyira tariki 23 Mutarama 2022, aho Nshimiyimana yiyemerera icyaha cyo kwica Habumugisha JMV w’imyaka 33 amutemesheje umuhoro nyuma y’uko inzego z’umutekano zirimo Police n’Ingabo, bakora umukwabu wo kumushakisha kuva saa sita z’ijoro, bamufata mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 23 Mutarama 2022.

Mu makuru dukesha Kigali Today nayo yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza, Gafishi Faustin, yavuze ko Nshimiyimana yafatiwe mu rutoki aho yari yihishe.

Ati “Nk’inzego z’ubuyobozi dufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, iki ntabwo ari icyaha cyo kurebera, twamushakishije dukora Operation yo kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda, tumufatira mu rutoki aho yari yihishe”.

Arongera ati “Yemera ko ari we wamwishe atujyana n’aho yamwiciye atwereka n’umuhoro yamutemesheje. Ubu turamufite kuri Sitasiyo ya Police arabyiyemerera, gusa imvugo y’uwaguye mu cyaha, avuga ko atabigambiriye ari impanuka”.

Gafishi avuga ko mubyo bakeka byaba byamuteye kwica mugenzi we, harimo amakimbirane, aho nyakwigendera yigeze gushwana na Mushiki we wari waratandukanye n’umugabo we agaruka iwabo.

Ngo Habumugisha JMV (nyakwigendera) yagiye atoteza mushiki we mu bihe binyuranye avuga ko adakwiye kugaruka mu mitungo y’umuryango, rimwe ngo Habumugisha akoreye mushiki we urugomo ashyikirizwa RIB aribwo na Nshimiyimana yabaye umutangabuhamya, aribyo byaba ari intandaro yo guhigana hagati yabo nk’uko Gitifu akomeza abivuga.

Ati “Nshimiyimana ni umwe mu bagiye gushinja Habumugisha (Nyakwigendera), ku bijyanye n’urugomo yari yakoreye mushiki we witwa Mbumburunaniye Eriminathe, hanyuma muri uko kumushinja kuri RIB, icyaha cyaramuhamye afungwa mu gihe kingana n’ukwezi”.

Arongera ati “Ni kimwe mu bituma abantu batekereza ko uko kumushinja byaba ari intandaro y’urwango no gushaka kwihimura, kuko igihe cyose baganiriye ari bombi nk’uko tugenda tubyumva, baba bahanganye, umwe ati warampemukiye nanjye nzaguhemukira n’undi gutyo”.

Uwo muyobozi avuga ko uwo munsi icyo cyaha kiba, batari basangiye, ahubwo Nyakwigendera ngo yari avuye ku gasantere atashye, yicirwa ahantu bigaragara ko hadatuwe.

Ati “Kuriya abantu babwirizwa gutaha kare mbere ya saa yine bakaba bageze mu ngo, ayo masaha arimo ataha kuva ku isantere kugera iwe, ni ahantu hahwanye n’ikilometero kimwe, muri iyo nzira idatuwe ni ho yamutsinze, urumva nta wundi muntu waduhaye amakuru nk’uwari uhari, uretse nyirubwite wahatujyanye akajya kuhatwereka. Ni icyo cyatumye dukeka tuti, intandaro ntiyaba ari wa munsi yamushinje guhemukira mushiki we?”

Gitifu Gafishi yavuze ko kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano, bagiye gusura ahabereye icyaha mu rwego rwo guhumuriza umuryango wa nyakwigendera no kuwufata mu mugongo.

Ni n’uburyo bwo kugagiriza abaturage mu kubasaba kwirinda urugomo no kwihanira mu gihe habaye amakimbirane, bagatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi, banabungabunga umutekano kandi batabarana.

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ngo ukorerwe isuzuma hanashakwa amakuru nyayo ku by’urwo rupfu.

Comments are closed.