Musanze: umwana w’imyaka ibiri n’igice wari wabuze yasanzwe mu nzu y’umuturanyi yapfuye

4,107

Umwana w’imyaka ibiri n’igice wari waraye abuze, bamusanze mu nzu y’umwe mu baturanyi yapfuye, bigakekwa ko abo muri urwo rugo aribo bamwishe bihimura kuri se.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Ukwakira mu rugo rwa Nyiraruvugo Olive w’imyaka 43 bahasanze umurambo wa Iradukunda Eliane uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice wa Irankunda Eriezeri na Musabeyezu Aline wari waraye abuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri.

Ku murongo wa terefoni, ise wa nyakwigendera yavuze ko atabona icyo avuga, gusa ko biteye agahinda kubona umuturanyi amwicira umwana kandi ntacyo bafaga kigaragara.

Hari abaturage bavuga ko uyu muryango wa Nyiraruvugo Olive ahasanzwe umurambo w’uyu mwana basanzwe ari abajura we n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric ufite imyaka 16 y’amavuko, bakavuga ko mu minsi ishize uyu mugabo yari yari yabafatiye mu cyuho we n’umuhungu we, maze nya mugore agahiga ko azashirwa ari uko yihimuye kuri uwo muryango, akaba ari nayo mpamvu bikekwa ko aribo baba bishe uwo mwana kuko no ku mbuga yo mu rugo rwabo bahasanze icyobo bari bacukuye ahari cyari icyo guhita bahambamo uwo muziranenge.

Aba bakekwaho ubu bugizi bwa nabi babagejeje ku biro by’Akagari ka Gakingo, mu gihe hategerejwe polisi yo kubajyana  ngo hakomeze iperereza, umurambo w’umwana wo uracyari mu mbuga kwa Nyiraruvugo, mu gihe hagitegerejwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Comments are closed.