Musanze: Yibye umugenzi bari bicaranye mu modoka arayisimbuka afatwa n’abatutage

8,799

Umugenzi yasimbutse mu modoka ariruka, nyuma yo kwiba umugore bari bicaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 189. Abaturage bakibimenya, bamwirutseho agerageje kubarwanya bamurusha imbaraga baramufata.

Uwo mugabo ukekwaho kwiba, afite imyaka 43 y’amavuko ngo n’ubwo acumbitse mu mujyi wa Musanze, ubusanzwe akomoka Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Iyi nkuru yabaye kimomo ku munsi w’ejo tariki 20 Werurwe 2023 ahagana saa moya z’umugoroba, ubwo imwe mu modoka nto zitwara abagenzi zizwi ku izina rya ‛Twegerane’ ifite plaque RAC 164 E, yageraga ahitwa Sahara mu murenge wa Busogo umugore agataka avuga ko bamwibye amafaranga yari afite.

Mu makuru Kigali Today yatangarijwe n’umwe mu bagenzi bari bari muri iyo modoka, yavuze ko uwo mugore akimara kuvuga ko abuze amafaranga yari afite, ngo Nduwayezu Gentil Umushoferi w’iyo modoka yahagaze mu rwego rwo gushaka uwibye uwo mugore, ngo muri uko guhagarara, ni bwo umugabo bari bicaranye yaturumbutse muri iyo modoka ariruka.

Ati “Ubwo umugore yatakaga avuga ko bamwibye amafaranga ye, abagenzi twabwiye shoferi tuti hagarara dusake abantu bari muri iyi modoka, shoferi yahise ahagarara, icyo gisambo nk’aho cyakwiyumanganyije kigira ubwoba ko barayabona byanze bikunze, gihita giturumbuka kiriruka”.

Arongera ati “Mu kwiruka twasakuje tuva mu modoka tuvuza induru, abaturage baratwumva bamwirukaho baramufata, atangiye kubarwanya natwe tuba twahageze tumurusha imbaraga ako kanya DASSO na Polisi yari kuri paturuye baba barahageze, bamushyikiriza Polisi Station ya Busogo”.

Uwo mugore wibwe yahise asubizwa amafaranga ye uko ari 189,000FRW, atanga n’ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Station ya Busogo, na Nshimiyimana ukekwaho kwiba ayo mafaranga akaba yamaze gushyikirizwa RIB, ngo akorweho iperereza.

Comments are closed.