MUTEBI yeretswe umuryango uva muri AS KIGALI, hinjira Kassa Mbungo

8,612
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko imaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Bwana Mike MUTEBI yongera iha akazi Kassa Mbungo

Ubuyobozi bwikipe ya AS Kigali bwatangaje ko bumaze gutandukana n’uwari umutoza wayo, umugande MIKE MUTEBI nyuma y’aho uyu mutoza yari akomeje gushinjwa umusaruro nkene no kudaha ibyishimo abakunzi n’abafana b’iyi kipe ifite bamwe mu bakinnyi beza mu gihugu.

Kwibuka30

Ikipe ya AS KIGALI ihisemo gutandukana n’uyu mutoza nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe i Nyamirambo n’ikipe ya Rayon sport, Bwana Mutebi yari amaze gutoza ikipe ya AS Kigali imikino 13, muri iyo mikino yose Mutebi yatsinzemo itatu (3), indi itatu (3) arayinganya mu gihe indi 7 yose isigaye yayitsinzwe.

Nyuma yo kwereka umuryango Bwana Mike Mutebi , AS Kigali yakinguriye urugi Bwana Casa Mbungo Andre wahise unatangira akazi , mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Shema Francis umunyabanga mukuru wa AS Kigali yavuze ko bagerageje kwihangana ariko aho byari bigeze kwihangana byanze kuko umusaruro wari mubi ndetse ukajyana nibibazo umutoza yari afitanye n’abakinnyi.

Yakomeje avuga ko impamvu batinze kumwirukana ari uko baba badashaka guhinduranya abatoza ahubwo babanje kumuha umwanya ngo agaragaze icyo ashoboye ariko ko imikino 13 yari ihagije kugirango babone ko bitazashoboka.

Comments are closed.