“Muve mu kibuga, muve mu kibuga”: Niyo yari intero y’abafana ba Murera mu Bugesera

Imbaga y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari bitabiriye umupira wayihuzaga na Bugesera FC yatije umurindi abakinnyi bayo bituma bahitamo kwikura mu kibuga umukino utarangiye nyuma yo kuvuga ko bibwe.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 Shampiyona y’u Rwanda RPL yakomeje ku munsi wayo wa 28, ni umunsi wari ukomeye cyane kuko buri mukino wari ufite icyo uvuze, ariko cyane cyane uwari guhuza Rayon Sport niwo wari witezwe cyane kuko byasabaga Rayon kuwutsinda kugira ngo ikomeze ikubana n’ikipe ya APR FC yarushaga inota rimwe gusa, ku rundi ruhande Bugesera FC yabwaga kuwutsinda kugira ngo yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
I Nyarugenge naho hari undi mukino wagombaga guhuza APR FC yashakaga kuyobora urutonde, iyi kipe y’ingabo yari gucakirana na Gorilla FC idafite icyo iharanira.
Ku munota wa 4′ gusa, ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane, maze Biramahire Abeddy yinjiza igitego ariko umusifuzi agaragaza ko umukinnyi wa Bugesera FC yabanje gukorerwa ikosa. Amakipe yombi yakomeje gusatirana, kugeza ku munota wa 13 ubwo Ssentongo Farouk wa Bugesera FC yafunguraga amazamu nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Rayon sports.
Nyuma y’igitego cya Bugesera FC, Rayon Sports, yabaye nk’ikangutse maze ku munota wa 25′ na 33′ yahushijemo ibitego byari byabazwe nko kumupira w’umuterekano wari utewe na Muhire Kevin ariko munyezamu wa Bugesera FC wakomeje kubera ibamaba maze awushyira muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Bugesera iri hejuru ya Rayon Sport ku gitego kimwe cyatsinzwe mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri, Rayon yagarukanye imbaraga ishaka uburyo bwo kwishyura cyane ko yari ifite amakuru ko i Nyarugenge APR FC iri kwitwara neza mbere ya Gorilla
Amahane yatangiye ahagana ku munota wa 48′ ubwo Biramahire Abeddy wa Rayon Sports yari amaze gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yanze gutanga Penaliti, ako kanya Gakwaya wa Bugesera FC Leonald yahise azamukana umupira ibyo bita contre attaque, nawe akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Rayon sports, umusifuzi ahita ahuha mu ifirimbi yemeza ko ari ikosa rikorewe umukinnyi wa Bugesera FC.
Penaliti yatsinzwe neza na Abba Omar, bituma Bugesera FC igira ibitego 2 mu gihe Rayon Sports itari bwabone izamu rya Bugesera, igitego cya Omar nticyashimishije Aba Rayons maze bahita basaba abakinnyi gusohoka mu kibuga mu ntero igira iti: “Muve mu kibuga, muve mu kibuga, muve mu kibuga.”

Ibintu byakomeje kuba bibi cyane kuri Stade yari yiganjemo abakunzi n’abafana ba Murera babarirwaga mu bihumbi, bamwe mu bakinnyi batangira gusagarira umusifuzi, mu gihe abandi bafana bariho batera amabuye n’uducupa tw’amazi mu kibuga babyerekeza ku musifuzi wo ku ruhande wahungiye mu kibuga hagati.

Induru yakomeje kuba induru, bamwe mu bakinnyi ba Rayon banga gusubira mu kibuga, mu gihe abafana bageragezaga kwinjira mu kibuga imbere.
Iminota yakomeje kwicuma, ari nako umukino wanze gukomeza kubera akavuyo n’akaduruvayo k’abafana ku kibuga kugeza ubwo abakinnyi ba Rayon Sport basohotse mu kibuga.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 61 ikaba irusha inota rimwe Rayon Sport ifite 59Pts kugeza igihe hazamenyekana umwanzuro uzafatwa n’urwego rubishinzwe.
(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)
Comments are closed.