Muzabareke bapfe urwo bapfuye kuko ni ko bameze – Kagame ku bagipfobya Jenoside

266

Paul Kagame usanzwe uyobora u Rwanda akaba no mu bakandida Perezida bahatanira kuruyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yavuze ko abakijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bazapfa bagezeho aboneraho gusaba Abanyarwanda n’abato muri rusange kubarwanya.

Ibi biri mubyo yagarutseho nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Kagame yasabye Abanyarwanda kurwanya abahakana ndetse bagapfobya Jenoside. Ati: “Ibijyanye n’abahakana Jenoside barahari, ingaruka zabyo tujye tuzirwanya kuburyo bitagira uwo bihutaza ndetse abato mujye mubyanga. Ibi bishyigikiwe n’abantu bo hanze akenshi basakuza bagamije kugutesha umurongo w’ibyo wakoraga maze ujye mu bidafite umumaro kandi akenshi usanga ababikora bashyigikiwe n’ibihugu cyangwa imiryango ifite ubushobozi, hano ibyo ntacyo byadukoraho mu Rwanda”.

Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yakomeje agira ati: “Ingabire, twagiriye imbabazi agafungurwa n’ubu aba akirimo ariko aho asohokeye niyo neza yitura Abanyarwanda? Buriya amaherezo ye ntabwo azaba meza, uramwihorera akarwana n’ikibi kimurimo akaba aricyo kizamugiraho ingaruka. N’abandi baba mu Bufaransa n’ahandi birirwa basakuza, muzabareke bapfe urwo bapfuye kuko niko bameze, bafite abo bakorana na bo babafasha ariko bafite aho bagarukira kuko ntabwo bagira aho bigira ingaruka ku Rwanda, bigeze aho ikibazo gishakirwa undi muti”.

Kagame asanga ntacyahungabanya Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange bityo ko ibyo bidakwiye kubatesha umwanya, ariko mu gihe bibaye bakavuga ibitari byo bakwiye kujya babasubiza mu murongo nyawo.

Ingabire Victoire wagarutsweho n’umukuru w’Igihugu yaburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda, akatirwa muri 2011, ahamijwe ibyaha byo kugambanira Igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nyuma yaho Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013. Yahawe imbabazi biturutse ku mabaruwa atandukanye yagiye yandika azisaba.

Mu yo yanditse mu 2011 ubwo yari akiburanishwa hari aho agira ati “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

Kuva uyu mugore yafungurwa, mu bihe bitandukanye yagiye arangwa n’imyitwarire yatumye benshi bashidikanya ku kuba yarahindutse, ndetse bamwe bakemeza ko imbabazi yasabye ari iza nyirarureshwa.

Rumwe mu rugero rw’iyi myitwarire ye idahwitse, ni urwagaragaye mu 2019, ubwo yafatirwaga mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Icyo gihe hari tariki 11 Gicurasi 2019, nyuma y’umwaka umwe afunguwe. Ingabire yafatiwe mu nama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’Ishyaka rye FDU Inkingi [mbere yo gushinga DALFA Umurinzi] yabereye mu Mudugudu wa Nyakarambi II, Akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel.

Nubwo iyi nama yari yitiriwe amahugurwa, umwe mu bayitabiriye waje no gutanga amakuru yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira Abatutsi.

Abitabiriye iyo nama bemeza ko Ingabire yababwiraga ko bamushakira by’umwihariko urubyiruko rw’Abahutu rutagira akazi kandi bakibuka kumuha umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

Iki gikorwa cyaje gikurikira indi myitwarire, Ingabire yagaragaje nyuma y’iminsi mike afunguwe. Yagiye yumvikana kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba ndetse ko uko yagiye muri gereza ari ko yasohotse.

Urugero rumwe ni nkaho yumvikanye agira ati “usaba imbabazi ku cyaha wakoze kandi nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’Igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo ari cyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Iyi myitwarire ya Ingabire yatumye mu 2018, Perezida Kagame amuburira ko atitonze yasubira muri gereza.

Ati: “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.