Mvukiyehe Juvenal yavuye ku izima asubiza Bus Kiyovu Sport anakora ihererekanyabubasha

2,589

Mvukiyehe Juvénal wigeze kuyobora Kiyovu Sports, yashyize yemera gukorana Ihererakanyabubasha n’Abayobozi b’iyi kipe nyuma y’igihe kinini yarabyanze.

Nyuma yo gushwana na Ndorimana Francois Regis akirukanwa muri Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal usigaye uyobora Addax SC, yatwaye ibikoresho by’iyi kipe yo ku Mumena, yanga kubisubiza.

Ibikoresho birimo imodoka, imyambaro, amasezerano y’Abakozi b’ikipe, n’ibindi byari bibitswe na Juvenal Mvukiyehe, yamaze kubishyikiriza Komite ya Kiyovu yari iyobowe na Visi Perezida Muhire.

Urucaca rwongeye kubona imodoka, runabonye imyenda n’ibindi bikoresho bishobora gutuma ubuzima buba bwiza.

Hari amakuru avuga ko byasabye kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo Mvukiyehe Juvénal wigeze kuyobora Kiyovu Sports, yemere gukorana Ihererakanyabubasha n’Abayobozi b’iyi kipe.

Ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu masaha yo ku manywa, Mvukiyehe ari kumwe n’Umunyamategeko we, bitabye RIB ngo basobanure impamvu banze gukora Ihererekanyabubasha.

Mvukiyehe yavuze ko yabuze abayobozi ba Kiyovu Sports ngo bakore ihererekanyabubasha gusa nabo bavuga ko bamubuze.

Hari amakuru avuga ko Mvukiyehe agiye kugaruka ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ariyo mpamvu yemeye gutanga ibi byose.

Comments are closed.