“Mwirinde amacakubiri, musigasire ubumwe” Minisitiri Dr Jean damascene Bizimana.

358
kwibuka31

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 gukomeza umurage w’ubutwari n’ubumwe, banaharanira ukuri gushingiye ku mateka nyayo y’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Kanama 2025, mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zihashyinguwe.

Minisitiri Bizimana yibukije ko amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, yatangijwe n’ubutegetsi bw’abakoloni bwashyizemo amacakubiri.

Urubyiruko rwasabwe kwitwararika amateka y’igihugu bakirinda amacakubiri.

Yagize ati:“Abakoloni banditse, banigisha amateka y’u Rwanda ashingiye ku ivanguramoko, bateranya Abanyarwanda, banasenya umuco n’indangagaciro byari bibumbatiye ubumwe.

Yashingiye ko rugero rwiza rw’urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi rwafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu rukarwanya ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo y’urwango, rugomba kubabera isomo ryiza.

Agira ati: “PARMEHUTU na MRND bashyize imbere amacakubiri, ariko uru rubyiruko rwiyemeje kubirwanya.

Basabwe kujya barangwa n’ubutwari mu byo bakora byose

Yasabye abari mu Itorero Indangamirwa guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse bakarangwa n’ubutwari.

Ati “Mugomba kwigira kuri uru rugero, mukarangwa n’ubutwari, mukarengera ubumwe.

Minisitiri Dr. Bizimana yanabashishikarije guharanira ukuri gushingiye ku mateka y’ukuri afite ibimenyetso, bityo bakaba inkingi y’ukuri no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 ririmo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza kuya 14 Kanama 2025.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.