Myanmar: Abarenga 1000 bahitanywe n’umutingito

1,623
kwibuka31

Abantu barenga 1,000 bapfuye muri Myanmar naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nyuma yuko umutingito w’isi wo ku gipimo cya 7.7 wibasiye iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu bihugu bituranye na cyo.

Itsinda ry’abakora ubutabazi i Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar, ryabwiye BBC riti: “Turimo gucukura dukuramo abantu n’intoki zacu gusa.”

Uyu mutingito w’isi ubaye mu gihe intambara ikomeje muri iki gihugu, hamwe n’ikibazo cy’ubucye bw’ibiribwa n’ubukungu bucumbagira.

Abategetsi ba gisirikare ba Myanmar, mu buryo bw’imbonekarimwe, basabye imfashanyo y’amahanga. Ubushinwa n’Ubuhinde, abaturanyi ba Myanmar, babaye mu ba mbere bohereje imfashanyo.

Igisirikare cya Myanmar kivuga ko cyakomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara n’ibitero by’indege nto zitajyamo umupilote (zizwi nka drone) ku nyeshyamba zirwanya ubu butegetsi bwa gisirikare.

Ibyo bitero birimo n’ibyagabwe mu mujyi wa Sagaing, usanzwe wangiritsemo ibintu byinshi ndetse wanapfuyemo abantu naho abandi bagakomereka kubera uyu mutingito w’isi.

I Bangkok, mu murwa mukuru wa Thailand, ibikorwa by’ubutabazi birimo kubera aho inyubako y’amagorofa yahirimiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’intebe wungirije wa Thailand Anutin Charnvirakul yavuze ko abantu hafi 50 bataramenyekana aho baherereye.

Abajijwe impamvu iyo nyubako ari yo yahirimye, Charnvirakul yavuze ko yahaye iminsi irindwi abakora iperereza kuri icyo kibazo kugira ngo bazabe bamaze kumuha igisubizo.

Igihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa Burma (Birmanie), cyakolonijwe n’Ubwongereza, cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1948. Ariko amateka ya vuba aha yacyo yaranzwe n’imvururu n’intambara.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021, nyuma y’imyaka 10 yari ishize cyemeye gushyira ubutegetsi mu maboko ya leta ya gisivile.

Kuva icyo gihe, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kakoze ibikorwa byo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kica impirimbanyi ziharanira demokarasi ndetse gafunga abanyamakuru.

Comments are closed.