Nairobi: Abantu batatu bishwe barashwe kuri stade mu muhango wo kureba umurambo wa Raila Odinga

243
kwibuka31

Abantu batatu biciwe muri stade yo mu murwa mukuru Nairobi ubwo abashinzwe umutekano barasaga amasasu bakanatera ibyuka biryana mu maso aho umurambo wa Raila Odinga wari washyizwe ngo bawurebe, nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Vocal Africa ubivuga.

Nyuma y’uko umurambo we ugeze muri Kenya uvuye aho yaguye mu Buhinde, gahunda zo kuwujyana mu nteko ishingamategeko zahise zimurirwa muri stade ya Kasarani ijyamo nibura abantu barenga ibihumbi 50, ari na yo nini muri Kenya.

Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya yapfiriye ku bitaro ku wa gatatu azize guhagarara gutunguranye k’umutima, nk’uko abo mu muryango we babitangaje. Ni umwe mu banyapolitike bakomeye baranze iki gihugu mu myaka za mirongo ishize.

Ubwo abantu bari bamaze kwinjira muri iyo stade ari uruvunganzoka, abapolisi barashe amasasu n’imyuka iryana mu maso. Igipolisi ntikirasobanura impamvu habayeho gukoresha izo mbaraga.

Ubwo amasasu n’ibyuka biryana mu maso byaterwaga igikuba cyacitse abantu batangira guhunga berekeza ku miryango isohoka. Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko abapfuye ari abantu bane abandi benshi bakomeretse.

Odinga wigeze kumara igihe kirekire afunzwe n’ubutegetsi bwa Daniel Arap Moi, yabaye umunyapolitike ukomeye muri Kenya wiyamamaje inshuro eshanu ngo abe perezida w’iki gihugu ntibimuhire. Kenshi yavugaga ko yibwe amajwi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amasoko yo mu gipolisi cya Kenya avuga ko abantu babiri ari bo bishwe n’amasasu muri Kasarani Stadium, mu gihe KTN News na Citizen TV bivuga ko abapfuye ari abantu bane.

Umubiri we wageze mu gihugu ku wa kane mu gitondo, aho byabaye ngombwa ko abategetsi bahagarika ingendo z’indege ku kibuga cy’indege cya Nairobi kubera abantu benshi babashije kwinjira aho indege zigwa, ubusanzwe uretse n’ikivunge cy’abantu n’abatahakora babujijwe kugera.

Kuva ku kibuga cy’indege abantu ibihumbi baherekeje umurambo wa Raila mu rugendo rwa 10km rugana kuri Kasarani Stadium, aho abantu barushijeho kuba benshi cyane bikananira inzego z’umutekano kubagenzura bikavamo gukoresha imbaraga z’umurengera.

Hussein Khalid ukuriye Vocal Africa yabwiye BBC ati: “Twakwemeza ko umunsi warangiye abakozi bacu bari ku buruhukiro bw’abapfuye bwa Nairobi ahazwi nka City Mortuary, babonye imirambo itatu yahazanywe yarashwe amasasu”.

Abantu ibihumbi bitwaje amababi bamanutse mu mihanda baherekeza umurambo wa Raila Odinga ubwo wari ujyanywe kuri Kasarani Stadium ngo abantu babashe kuwureba

Nyuma y’uko ibintu byongeye gutuza muri stade, abategetsi barimo Perezida William Ruto babashije kureba isanduku irimo umurambo, mbere y’uko rubanda rwari aho na rwo rwemererwa gutambuka rukawureba mu gihe cy’amasaha macye.

Visi perezida wa Kenya Kithure Kindiki, ukuriye komite yashinzwe ibi bikorwa, ku wa kane nijoro yakoze ikiganiro n’abanyamakuru – ariko ntiyigeze akomoza ku kajagari kabayeho cyangwa ku bapfuye.

Yavuze ko nyuma y’umuhango uteganyijwe kuri uyu wa gatanu wo guha icyubahiro cya gisirikare Raila Odinga, abaturage batumiwe kureba umurambo we “kugeza igihe cyose biri ngombwa” nk’uko yabivuze.

Umumotari witwa William Otieno Adoyo yabwiye BBC ati: “Turashaka kureba Baba, twabwirwa n’iki ko ari we uri mu isanduku? Nibamutwereke tunyurwe”.

Abari mu cyunamo cy’uyu munyapolitike bitwaje amashami y’ibiti n’amababi, ikimenyetso cyo kuba uri mu cyunamo n’akababaro mu bwoko Odinga avukamo bw’aba Luo.

Ibinyabiziga byinshi muri Nairobi biraboneka biriho amashami mato y’ibiti n’amababi mu kugaragaza ko bifatanyije n’abari mu gahinda, nubwo ababitwaye ubwabo baba batari muri uwo mujyo, hakabamo no gutinya kugirirwa nabi n’amatsinda y’abagizi ba nabi yitwaza ibi bihe.

Umuhango wo kuri uyu wa gatanu wo kureba no gusezera kuri Raila Odinga urabera muri Nyayo Stadium iri hagati mu murwa mukuru Nairobi.

Ubwo umurambo wari ugeze ku kibuga cy’indege ku wa kane mu gitondo abantu benshi cyane babashije kumena binjira ahabujijwe bagera ku ndege mu gikorwa cyatumye ikibuga cy’indege gifungwa amasaha agera kuri abiri

Ku wa gatandatu umurambo we uzajyanwa mu mujyi wa Kisumu, umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga Victoria – aho yari afite ijambo rikomeye cyane muri politike.

Aho na ho abaturage bazahabwa amahirwe yo kureba umurambo we mbere y’uko ashyingurwa iwabo ku ivuko ahitwa Bondo, muri 60km mu burengerazuba uvuye mu mujyi wa Kisumu.

Umuryango we uvuga ko Raila yasize yifuje ko napfa azashyingurwa mu gihe gito gishoboka, mu masaha nibura 72.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 80 yituye hasi arimo kugendagenda mu gitondo ku wa gatatu ku bitaro bya Devamatha mu mujyi wa Kochi mu Bihinde.

Perezida wa Kenya yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu kandi uyu munsi wo ku wa gatanu wagizwe ikiruhuko muri Kenya.

Comments are closed.