Namibia: Ku myaka ye 72, madame Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorewe kuyobora igihugu

910

Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, yatowe nka Perezida wa mbere w’umugore w’icyo gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo, nyuma y’amatora yo mu cyumweru gishize yateje impaka.

Akanama k’amatora kavuze ko yabonye amajwi arenga 57%, naho umukurikiye wa hafi, Panduleni Itula, abona amajwi 26%.

Ariko nyuma y’ibibazo bijyanye n’imikorere n’ibikoresho hamwe n’inyongera y’iminsi itatu y’igihe cyo gutora mu bice bimwe by’igihugu, ku wa gatandatu Itula yavuze ko ishyaka rye ritazemera ibyavuye mu matora, rivuga ko amatora yabayemo imikorere mibi.

Ku bw’iyo mpamvu, menshi mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira igikorwa cy’itangazwa ry’ibyavuye mu matora cyabereye mu murwa mukuru Windhoek ku wa kabiri nimugoroba, nkuko ikinyamakuru The Namibian kibitangaza.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72, agira ati: “Igihugu cya Namibia cyatoreye amahoro n’umutekano.”

Ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organisation) riri ku butegetsi muri iki gihugu kinini ariko gituwe n’abaturage bacye guhera mu mwaka wa 1990, ubwo cyabonaga ubwigenge kuri Afurika y’Epfo yagikolonije (nyuma y’Ubudage).

Nandi-Ndaitwah, umurwanashyaka ukomeye wa SWAPO, kuri ubu ni Visi Perezida, akaba ari umutegetsi w’umwizerwa umaze imyaka 25 mu myanya y’ubutegetsi yo hejuru muri Leta.

Namara kurahira, azaba yinjiye mu itsinda ryihariye kuri ubu ririmo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, umugore umwe wenyine w’umuperezida muri Afurika.

Itula, wize ubuvuzi bw’amenyo, wo mu ishyaka IPC (Independent Patriots for Change), abonwa nk’ufite ingabire y’ubuyobozi no gukundwa n’abaturage cyane kurusha Nandi-Ndaitwah, ndetse yashoboye kugabanya ubwamamare bwa SWAPO mu matora aheruka yo mu mwaka wa 2019, agabanya amajwi yayo agera kuri 56% avuye ku majwi 87% SWAPO yari yagize mu mwaka wa 2014.

Ishyaka rya IPC ryavuze ko rizayoboka “inzira y’ubutabera mu nkiko” ndetse ryashishikarije abaturage bumva batarashoboye gutora kubera imicungire mibi y’akanama k’amatora, kujya kuri polisi bagatanga ikirego.

SWAPO yayoboye urugamba rwo kugira ngo Namibia ibe igihugu cyigenga, yarwanye n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid bwo muri Afurika y’Epfo.

Mbere y’amatora rusange yo ku wa gatatu w’icyumweru gishize, hari habayeho guhwihwisa ko iryo shyaka rishobora guhura n’ibyabaye ku yandi mashyaka amwe yagejeje ku bwigenge yo muri ako karere.

Ishyaka rya ANC (African National Congress) ryo muri Afurika y’Epfo ryatakaje ubwiganze busesuye bwo mu nteko ishingamategeko mu matora yo muri Gicurasi (5) uyu mwaka, n’ishyaka rya BDP (Botswana Democratic Party) ryakuwe ku butegetsi muri Botswana mu Kwakira (10) uyu mwaka, nyuma yo kubumaraho imyaka hafi 60.

Comments are closed.