“Nanjye ubwanjye sinakwemeza ko u Rwanda rufasha M23” Perezida Evariste Ndayishimiye

8,546
Kwibuka30

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yavuze ko nk’akarere k’ibihugu bya EAC ndetse nawe ubwe kugeza ubu ibihamya bigaragaza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 bidahari.

Perezida Evariste Ndayishimye uyobora igihugu cy’Uburundi akaba ari nawe uyoboye umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa EAC yavuze ko nk’akarere ka EAC ndetse nawe ubwe kugeza ubu batari babona ibihamya ko u Rwanda arirwo rufasha umutwe wa M23 umaze igihe warazengereje igihugu cya Repubulikaiharanira demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce tw’iburasirazuba aho uwo mutwe umaze kwigaririra uduce twinshi harimo na Rutshuru, bikaba bivugwa ko uwo mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba na Leta ya Congo waba uri gusatira umujyi wa Goma mu mirwano imaze iminsi iyihuza n’ingabo za Leta FARDC.

Kwibuka30

Perezida Evariste NDAYISHIMIYE yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru cya France 24 na RFI ku gicaunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ugushyingo 2022.

Mu magambo ye perezida Ndayishimye abajijwe icyo avuga ku birego bya Leta ya Congo ku gihugu cy’u Rwanda nba byaba bifite ishingiro, Perezida evariste yagize ati:”Kugeza ubu nk’akarere ndetse nanjye ubwanjye ntabwo turabona ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda ruri inyuma ya M23, gusa turateganya inama mu minsi ya vuba izaduhuza n’umuhuza ariwe perezida wa Angola Lourenco, tuzabona umwanya wo kuganira kuri buri kimwe kugira ngo tumenye ukuri kw’ibintu”

Kuva intambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo yatangira, icyo gihugu cyakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana, ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR, umutwe wiganjemo abasize bakoze genoside mu Rwanda bakaba bagifite gahunda yo gutera u Rwanda.

Inama nyinshi zarakozwe ariko kugeza ubu bimaze kugaragara ko zananiwe gukemura ikibazo, hagati aho, imirwano ku mpande zombi irakomeje, umutwe wa M23 wamaze gutangaza ko udateze gushyira ibirwanisho hasi no gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, Leta ya DRC nayo kugeza ubu ikaba yararahiye ko itagomba kuganira n’uwo mutwe ko ahubwo bazakizwa n’umunwa w’imbunda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.