“Nari mpuze, gusura imfungwa ntibiri mu byanjyanye i Kigali” Boris Johnson

9,742

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Bwana Boris Johnson yakuriye inzira ku murima abamubajije impamvu atasuye amagereza yo mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ni umwe mu bayobozi bakomeye bari bitabiriye inama ya CHOGM yaraye ishojwe kuri uyu wa gatandatu i Kigali, aho yasimburanye ku buyobozi bw’umuryango wa Commonwealth na Perezida Kagame w’u Rwanda.

Boris Johnson akimara kugera mu gihugu cye, yakiriwe n’itangazamakuru ryo mu gihugu cy’Ubwongereza aho yagiye asubiza ku bibazo bitandukanye n’ubundi byari bijyanye n’inama yari akubutsemo i Kigali.

The guardian ivuga ko mu bibazo yabajijwe harimo ikijyanye no kuba uyu muyobozi atarigeze afata akanya ngo asure amagereza yo mu Rwanda ndetse ngo avugane na bamwe mu banyapolitiki bafunze, mu gisubizo cyahuranije Bwana Boris Johnson yatanze, yavuze ko yari afite gahunda isobanutse neza ijyanye n’ibyari bimujyanye n’ubundi i Kigali, bityo ko gusura abakatiwe bitari ku murongo wa gahunda ye, yagize ati:”hari ibyari binjyanye i Kigali, nari mpuze, gahunda yo gusura abakatiwe n’inkiko z’i Kigali ntabwo yari irimo”

Twibutse ko nyuma y’aho bamwe mu bakuru b’ibihugu bafashe inzira iberekeza iwabo, umwe mu banyapolitiki ba hano mu Rwanda, Bwana Bernard NTANGANDA yanenze bikomeye minisitiri Boris Jonson kuba ngo atarigeze afata akanya na gato ngo avugane n’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, ibyo byatumye avuga ko Commonwealth ari agatsiko k’abanyagitugu b’indyarya kayobowe na Leta y’Ubwongereza.

Usibye mu Rwanda, no mu gihugu cy’ubwongereza, hari abatavuga rumwe na Leta ya Boris Johnson bamunenze kuba atarigeze afata umwanya wo gusura amagereza y’i Kigali.

Comments are closed.