“Ndi kurwana intambara yo kugabanya inzoga”: Jose Chameleone

1,738
kwibuka31

Umuhanzi Chameleone wo muri Uganda, yemeje ko indwara yo kubyimba kw’inyama y’urwagashya (Pancreatitis), amaze igihe avurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yayitewe n’inzoga nyinshi.

Mu kiganiro yagiranaga n’itangazamakuru nyuma yo kugera mu gihugu cye avuye kwivuriza muri Amerika, yavuze ko arimo kurwana intambara zo kugabanya inzoga.

Yagitize ati: “Ndashima Imana yambaye hafi hamwe n’abantu bose bakomeje kunsengera, ubuyobozi bwamfashije kujya kwivuza, ubu ndimo kwivuza indwara yo kubyimba kw’inyama y’urwagashya iterwa ahanini n’inzoga nyinshi kandi ngomba kuzigabanya.”

Nubwo yagarutse muri Uganda, uyu muhanzi yavuze ko atarakira neza, kubera ko azasubira muri Amerika mu byumweru biri imbere kugira ngo akomeze kwivuza.

Pancreatitis ni indwara iterwa no kubyimba kw’inyama y’urwagashya rufite akamaro mu gukora imisemburo yifashishwa mu igogorwa ry’ibiryo hamwe n’indi misemburo ifasha mu kugenura isukari mu mubiri.

Jose Chameleone yari amaze amezi atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabwaho n’abaganga, aho yagiye tariki 23 Ukuboza 2024, akagaruma muri Uganda tariki 12 Mata 2025.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.