Ndimbati yapfuye

2,612

Aloys Ndimbati wahoze ari Burugumesitiri wa Komini wa Gisovu yitabye Imana nk’uko byatangajwe n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Kuri uyu wa wabiri taliki ya 14 Ugushyingo nibwo inkuru yabaye kimomo ivuga ko Aloys NDIMBATI yapfuye.

Aloys NDIMBATI yabaye burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gisovu muri perefegitura ya KIBUYE, uyu mugabo yari akurikiranyweho ibyaha bya genoside yakoreye Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Amakuru y’urupfu rwa Aloys NDIMBATI rwatangajwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Aloys Ndimbati yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi ngo aburane ku byaha yari akurikiranweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Aloys NDIMBATI wayoboye komini Gisovu guhera mu mwaka wa 1990 kugeza mu mwaka w’i 1994, bivugwa ko yakoreshaga indangururamajwi akangurira abahezanguni b’Abahutu gutsemba bagenzi babo b’Abatutsi abita inzoka. Benshi mu batuye ku Kibuye, bavuga ko ari umwe mu batumye ubwicanyi bufata indi ntera muri komini Gisovu.

Comments are closed.