Nduhungirehe yanenze Umujyi wa Liège watangaje ko utazategura ibikorwa byo Kwibuka31
Nyuma y’uko Umujyi wa Liège wo mu Bubiligi watangaje ko utazategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanenze ubuyobozi bw’uwo mujyi. Yagize ati “Ikigaragara ni uko virusi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwirakwizwa n’abayobozi ba DR Congo hamwe n’abambari babo mu Bubiligi, ikwirakwira vuba mu Bwami bwa Leopold!”
Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège bwatangaje ko bitewe n’uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wifashe ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’uruhare u Rwanda rushinjwa kugira mu bibazo byo muri DRC, uyu mwaka batazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyari giteganyijwe tariki 12 Mata 2025.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège buvuga ko iki cyemezo kandi cyatewe no kuba ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Abanyekongo bawutuye barahuriye mu myigaragambyo yamagana u Rwanda na Perezida Paul Kagame bityo ko uwo mujyi udashaka ko imiryango y’Abanyarwanda n’iy’Abanyekongo izahangana.
Ubuyobozi bw’uwo mujyi buti “Ni yo mpamvu turimo gukurikiza umurongo w’amahame tugenderaho wo kutagira aho tubogamiye.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ubuyobozi bw’uyu Mujyi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cy’Abanyarwanda gusa ahubwo ko ari igikorwa cy’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Tariki ya 7 Mata yagenwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
(Src:Kigalitoday)
Comments are closed.