NEC yasubitse igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abahatanira umwanya wo kuyobora Uturere.

7,930
Parliamentary elections: NEC to start receiving candidatures tomorrow | The  New Times | Rwanda

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasubitse igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere ari nabo batorwamo abayobozi batwo cyari giteganyijwe guhera ku wa 28 Ukuboza 2020 cyim urirwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

Mu itangazo iyi Komisiyo yashyize ahagaragara kuri uyu 24 Ukuboza 2020 ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize iti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha bose ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki ya 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa kimuwe bitewe n’uko Komisiyo itabonye igihe gihagije cyo kujya mu baturage hirya no hino mu turere ibakangurira gutanga kandidatire bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.

Ati “Ahanini bifitanye isano n’umwanya twabonye muri iki gihe wo gukangurira abaturage no kubigisha, kubakangurira gutanga kandidatire, nyuma ya biriya byemezo byafashwe mu nama y’abaminisitiri iheruka, hari ibikorwa bimwe twasubitse nka NEC, cyane cyane ibyajyanaga no kujya mu baturage kubigisha kubakangurira ibi by’amatora hirya n hino mu turere.”

Yongeyeho ati “Twabisubitse rero kugira ngo twongere tugireho nibura ibyumweru bibiri byo kongera kujya mu baturage no gushaka uburyo tubakangurira kugira ngo bazatange kandidatire ariko babisobanukiwe neza ibintu byose bikemuke.”

Munyaneza kandi yavuze ko iri subikwa ryo gutanga kandidatire bikimurirwa umwaka utaha ritazagira ingaruka ku gihe amatora rusange y’abazajya muri Njyanama ateganyijwe ku wa 22 Gashyantare 2021.

Ati “Amatora rusange yagombye kuba kuri 22 Gashyantare iyo tariki yo ntabwo twayihinduye, ayagombaga kuba itariki 6 z’ukwa kabiri byo byahindutse, ayagombaga kuba 6 z’ukwa kabiri azaba tariki 20 Gashyantare, ni ya yandi yo mu midugudu.”

Andi matora y’abazaba ba Meya na ba Visi Meya, yari ateganyijwe ku itariki 2-3 Werurwe 2021, yigijwe inyuma gato akazaba ku wa 5 Werurwe 2021, bakazatorwa mu bazaba batsinze amatora yo ku wa 22 Gashyantare 2021 azatorerwamo abajya mu Nama Njyanama z’uturere.

Nyuma yayo hazakurikiraho amatora y’Inama z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu.

Inama Njyanama y’Akarere iba igizwe n’Abajyanama rusange batorwa ku rwego rw’Imirenge; abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Harimo kandi abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere; Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere na Perezida w’abikorera mu Karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.