NEC yatangaje igihe amajwi y’agateganyo azashyirwa hanze

1,393

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazarara bamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora, kubagaragariza aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi azaba ahagaze ku bakandida Perezida.

NEC ivuga ko kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, amatora yabereye muri Diaspora ku Banyarwanda bari mu mahanga, ibikenewe byose bijyanye nayo byari byamaze gutegurwa ndetse ko ibintu byari bimeze neza ku masite yose y’itora agera 168 yatoreweho mu bihugu 70 byo ku migabane itandukanye y’Isi, mu gutora Umukuru w’Igihugu ku bakandida bahatanira uyu mwanya ndetse n’amashyaka yateganyije abakandida bazayahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko hamwe n’abakandida bigenga kuri uwo mwanya.

Kuwa mbere tariki 15 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda bari imbere mu Gihugu bazaramukira mu gikorwa nk’icyo bagenzi babo bari mu mahanga barangije, aho biteganyijwe ko site zitora zizafungura saa moya za mugitondo zikageza saa cyenda z’igicamunsi, hanyuma ku munsi ukurikiyeho hakazatorwa abagize ibyiciro byihariye bazatorwa n’abagize Inteko itora.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa avuga ko Abanyarwanda kuwa Mbere bazarara bamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora.

Ati:“Uwo munsi ku itariki 15 tuzagaragaza icyerekezo cy’amajwi amaze kubarurwa, turateganya y’uko amajwi namara kugera hafi ya 60% kugera kuri 70% ndetse aramutse anarenze byaba ari byiza, tuzatangaza icyo twita icyerekezo kigaragariza Abanyarwanda aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi kuri bariya bakandida ahagaze.”

Akomeza agira ati:“Muri iryo joro ubwo ni itariki 15, turagerageza gukora uko dushoboye kugira ngo amasaha ya kare ashoboka dutangire kugaragaza iyo mibare itangiye kugera aho ngaho, tugaragaze icyerekezo.”

Nyuma yo kubara amajwi y’abahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu akanatangarizwa icyerekezo, bazahita bakomerezaho kubara amajwi y’Abadepite nk’uko Oda Gasinzigwa abisobanura.

Ati:“Yo turateganya gutangaza icyerekezo umunsi ukurikiraho tariki 16, hanyuma tariki 16 na none tuzatangaza by’agateganyo abatowe mu byiciro byihariye, muzi y’uko bo batorwa n’Inteko zitora, bahita bamenyekana, ariko tumaze guhuza amajwi tuzagaragaza abatowe by’agateganyo.

Ubuyobozi bwa NEC buvuga ko bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, aribwo hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora nk’uko biteganywa n’Itegeko, mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024, hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora.

Muri aya matora hari abakandida batatu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party hamwe na Philippe Mpayimana wigenga.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda aribo bazatora, mu gihe abarenga miliyoni ebyiri muri bo bazaba barimo gutora ku nshuro ya mbere.

Comments are closed.