Ngoma: Abakobwa n’abagore bajyaga batungurwa n’imihango bateze imodoka bubakiwe icyumba muri gare
Icyumba cy’Umugore cyubatswe muri Gare ya Ngoma gikomeje kugoboka abagore n’abakobwa batungurwa n’ukwezi kwabo bari mu rugendo, abo kimaze kugoboka bakaba bavuga ko ari igisubizo bafatwa na ko bari mu ngendo.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora ingendo mu Karere ka Ngoma no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange, bavuga ko banyuzwe na serivisi bahawe
Niyomungeri Claudine utuye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, yavuze ko yatunguwe n’ukwezi k’umugore agiye i Kigali yumva ari kuva cyane.
Yavuze ko yabuze uko abigenza ndetse yumva urugendo agiye kurureka gusa ngo umwe mu bagenzi bari bicaranye yabonye imyitwarire agize amubaza ikimubayeho, amubwira ko muri Gare ya Ngoma hari icyumba yakwitunganyirizamo agakomeza urugendo.
Yagize ati: “Natunguwe no kuva cyane ndetse n’ibyo nari nambaye byari byuzuye kandi byanduye cyane. Narahindutse cyane umubyeyi twari twicaranye arabibona ambwira ko nihangana nkagera muri Gare ubundi akanyereka aho nitunganyiriza. Ni ko byagenze koko nagiyemo bampa serivisi nziza ubundi nkomeza urugendo.”
Dusenge Clemence wo mu Kagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yafashe urugendo yumva nta kibazo afite ariko ageze mu nzira atungurwa n’iminsi ye y’ukwezi.
Mu buhamya bwe yavuze ko yafashwe abura aho yitunganyiriza gusa ngo ageze ahategera abagenzi muri Gare ya Ngoma hari inshuti ye yamubwiye ko hari aho bamufasha.
Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko ukwezi kwanjye kwageze ngeze mu nzira ndatungurwa, nta bikoresho nari mfite ndetse numvaga nubwo nabigura nta hantu nabyambarira. Nahamagaye umuntu tuziranye i Kibungo musaba ko yamfasha ubundi ambwira ko muri Gare hari icyumba gifasha abahuye n’ibibazo. Narahageze baramfasha ndetse bampa serivisi nziza mpava naruhutse imbaraga numva zagarutse.”
Umukozi ushinzwe gucunga imari mu kigo gitwara abantu muri Gare ya Ngoma (Ngoma Transport Coperative), Mukundehe Genevieve, yavuze ko bakira abakobwa n’abagore bose ndetse serivisi bahabwa akaba ari ubuntu.
Yagize ati: “Serivisi duha abatugana hano, dufitemo icyumba kirimo ibikoresho byose bikenerwa n’abari mu mihango, igitanda, ubwogero ndetse n’ubwiherero. Utugannye yahuye n’ikibazo turamwakira akaruhuka, ushaka guhindura ibikoresho uri mu rugendo turamufasha, uwagize inda y’umusamo, uwatunguwe n’ukwezi ndetse n’uwananiwe. Uwarwaye cyane akeneye kujya kwa muganga turamufasha akagerayo. Ibi byose kandi ni serivisi zitangirwa ubuntu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko icyumba cy’umugore cyubatswe mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo uwagize ibibazo by’ubuzima abone ahantu yitabwaho ndetse ku buryo ataterwa n’ipfunwe ry’ibyamubayeho.
Yagize ati: “Icyumba cy’Umugore cyubatswe kugira ngo gifashe abagenzi bahuye n’ibibazo by’ubuzima ariko by’umwihariko abagore n’abakobwa bari mu mihango cyangwa umugore utwite. Ni igisubizo rero kubahura n’ibibazo bajya cyangwa banyura muri aka Karere. Abagenzi bamererwa nabi bakaribwa nk’umutwe nabo bamerewe kuhakoresha bagahabwa ibinini. Ndetse n’umuntu ushobora guhura n’uburwayi bukomeye, hatumwaho imbangukiragutabara kugira ngo abone uko yagezwa kwa muganga.”
Kimwe n’abandi bagenzi bakoresha ahategerwa abagenzi muri Gare ya Ngoma bavuga ko Akarere ka Ngoma katekereje igikorwa kiza kuko nta handi hahurira abantu benshi barabibona, bagasaba ko ahubwo byagera n’ahandi hantu hahura abantu benshi.
Imibare igaragaza ko abagore n’abakobwa barenga 20 bamaze guhabwa serivisi zitangirwa mu cyumba cy’umugore cyubatswe muri Gare ya Ngoma.
Comments are closed.