Ngoma: Abayobozi babiri barimo na Gitifu w’umurenge bafatiwe mu cyuho bakira ruswa

3,601

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugirango batange icyangombwa cyo kubaka.

Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Comments are closed.