Ngoma: Babiri barembeye mu bitaro nyuma yo guturikanwa n’ingunguru batekeragamo kanyanga

8,613
Kwibuka30
Nyanza: Baguwe gitumo batetse Kanyanga | Ishusho

Abagabo babiri bo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma  bari mu bitaro bya Kibungo nyuma yo guturikanwa n’ingunguru bari batekeyemo Kanyanga.Abo bagabo ni Habanabakize Cyriaque w’imyaka 35 na Uwiringiyimana Eric w’imyaka 30 bo Mudugudu wa Kagarama ahazwi nka  Gahushyi , mu Kagari ka Kibatsi, mu Murenge wa Rukira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’uyu murenge Bwana  Muvandimwe Laurent wemeje aya makuru, avuga ko bayamenye mu masaha ya saa saba z’amanywa (1h:00pm)ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2020.

Muvandimwe avuga ko bariya bagabo bagize ubushye bukomeye.

Kwibuka30

Ati: “Bari bihishe mu gikoni cya Habanabakize Cyriaque barimo bateka Kanyanga hanyuma iza kubaturikana. Bababaye cyane kuko bahiye umubiri wose uretse igice cy’umutwe ariko ahandi bahiye cyane.

Avuga ko atari ubwa mbere muri kariya gace hafatiwe abaturage batetse Kanyanga, agasaba abaturage kutabyijandikamo kuko byabagiraho ingaruka.

Aho bariya bagabo bari batekeye iriye kanyanga, hasanzwe izindi litilo 10 zayo zishyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo buzazifashije mu kukigenza.

Mu cyumweru gishize  mu Murenge wa Mushikiri wo Mu Karere Ka Kirehe uyu murenge ukaba uhana imbibi  n’uyu wa Rukira wo mu ka Ngoma hafatiwe umugore nawe atekeye Kanyanga mu gikoni cye.

(Src:Umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.