Ngoma: NIYONSABA wakoraga irondo ry’umwuga yaraye atewe icyuma arapfa

8,078
icyuma | Umusomyi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020 ,mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Uwitwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mugirwanake Charles, wemeje aya makuru, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko  uriya  munyerondo yari ari kumwe n’abandi bari mu kazi nk’uko bisanzwe bagenda babwira abatutrage kujya mu ngo mu Kwirinda COVID-19, nyuma uwo musore ahita amutera icyuma agwa hasi ahita apfa.

Ati Mu ma saa mbiri ni bwo uwo umusore umwe w’imyaka 17 tutamenye aho yakuye icyuma yahise akimutera arirukanka.

Mugirwanake Charles yakomeje avuga ko uriya musore nta kintu kizwi yari asanzwe apfa n’uriya mugabo, icyakora baracyashakisha ko hari icyaba kibyihishe inyuma.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru cyane cyane ku bantu nka bariya .

Uwo musore w’imyaka 17 witwa Ntawuyivuguruza Cyprien afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibungo gukorerwe isuzuma rya nyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.