Ngororero: Bwana Ndahayo washakishwaga n’ubutabera kubera kwica umugore we, bamusanze yapfuye.

5,503
Ngororero: Abaturage 5 bagwiriwe n'Ikirombe bahasiga ubuzima – Rwandanews24

Umugabo witwa Ndahayo Jean Claude washakishwaga akekwaho kwica umugore we yasanzwe mu mugezi yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.

Uyu mugabo wari utuye mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero, yashakishwaga akurikiranyweho kwica umugore we Bavugamenshi Venantie kuwa 22 Kanama 2021 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko agahita atoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kavumu abo ba Nyakwigendera bari batuyemo, Kayitsinga Jean, yavuze ko ibimenyentso bigaragara ku mubiri wa Ndahayo bigaragaza ko ashobora kuba yariyahuye.

Yagize ati ” Ndahayo Jean Claude yakekwagaho kwica umugore we ku itariki 22 Kanama 2021, agahita atoroka yari akiri gushakishwa atarafatwa, ntabwo twahamya neza icyo yaba yazize ariko ibimenyetso bigaragara ku mubiri we bigaragaza ko ashobora kuba yariyahuye.”

Ati “Urumva abantu babiri bose bapfuye nta makuru yabo bivugiye azwi ariko hari ibyo abantu bajyaga bavuga ko batari babanye neza kuko uwo mugabo yari afite abagore babiri. Icyo dusaba abaturage muri rusange ni uko bajya begera inshuti, abavandimwe ndetse n’ubuyobozi bakabafasha gukemura ibibazo baba bafitanye aho kugira ngo bigere aho umwe yica undi.”

Umurambo wa Ndahayo bivugwa ko wagaragazaga ibimenyentso by’ibikomere ku mubiri. Basanze uziritse imigozi mu ijosi.

Comments are closed.