Ngororero: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Bwana Munyandera wibaga amabuye y’agaciro.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga yafashe Munyandera Jean Bosco w’imyaka 48 umwe mu bari bamaze iminsi bajya mu kirombe cya rwiyemezamirimo bagacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, afatirwa mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome, Umudugudu wa Mpara ari muri ibyo icyo kirombe. Yafatanwe ikiro kimwe cy’amabuye yo mu bwoko bwa Beryl, inyundo 2, ipiki 1, igitiyo 1.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ubuyobozi bw’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Karere ka Ngororero yitwa Ngororero Mining Company (NMC) yari imaze iminsi itanze amakuru ko hari abantu baza mu kirombe kubacukurira amabuye. Polisi yahise itegura igikorwa cyo gufata abo bantu aribwo hafatwaga Munyandera abandi bagera kuri 6 baracika.
CIP Karekezi yagize ati” Twagejeweho amakuru ko hari abantu bajya kwiba amabuye y’agaciro ya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu bikorwa bya Polisi byo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga twabashije gufata umwe abandi baracika.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburenhgerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranijwe n’amategeko buhanirwa, byongeye bariya bo barimo no kuyiba kuko aho bayacukuraga hasanzwe hakorera sosiyete ibifitiye ibyangombwa.
Ati” Bariya bantu baba bikururira ibyago byo kuba bagwirwa n’ibirombe kuko bajyamo bihishe. Ikindi barahombya ba rwiyemezamirimo babifitiye ibyangombwa, kuko iyo bamaze kuyiba ikiro ngo bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani kandi bakajya kuyagurisha mu bantu nabo batemewe n’amategeko.”
CIP Karekezi yavuze ko ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko bikorwa ahantu hatandukanye mu Karere ka Ngororero ariko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bahagurukiye kubirwanya.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe idosiye, ni mu gihe hakirimo gushakishwa abandi bari kumwe na we.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nanone mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo hari hafatiwe abandi bantu babiri bafite aya mabuye yo mu bwoko bwa Beryl.
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Comments are closed.