Ngororero: Umukobwa arishyuza miliyoni 3 FRW umusore yarihiye kaminuza amubwira ko azamurongora ntabikore.

3,877

Umukobwa witwa Mizero Rosine ukomoka mu murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero,mu kagari ka Buganyana, arasaba umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude kumwishyura asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yamurihiyemo kaminuza amubeshya ko bazabana,yarangiza akamwigarika.

Uyu mukobwa yavuze ko yishyuriye Claude bimutwara miliyoni 3 n’ibihumbi 460. Uyu ngo yigaga muri PIASS i Rubengera.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yagize ati:”Yarambwiye ati ’njyewe nagushakagaho kwiga nkarangiza none narabibonye. Ubuzima bwiza ndabufite ubu ndi ku mushahara nifuza. Uzagume iwawe cyangwa ureba ahandi hantu ujya”.

Ndashaka ko ansubiza amafaranga namurihiye kaminuza. Nshaka ko amenya inshingano z’abana be.”

Uyu mukobwa ngo afitanye n’uyu musore abana babiri babyaranye uyu musore acyiga.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yabwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko we n’uyu musore bakuze bakundana mu mashuri abanza nyuma baza gutandukana mu yisumbuye ariko nyuma baza gusubirana ari nabwo bagiranye amasezerano ko bazabana uyu mukobwa ngo yiyemeza kumurihira kaminuza yose arayirangiza.

Uyu mukobwa akimara kurangiza amashuri yisumbuye ngo yashinze akabari na Resitora hanyuma uyu musore we aba umwarimu mu mashuri abanza.

Mizero Rosine ngo yemeye kurihira uyu Uwizeyimana kugira ngo azamuhembe kumugira umugore ariko ngo mu birori byo kuyisoza yaramuheje.

Mizero ati: “Yaba muri defanse ntiyampamagaye kandi arijye wamushakiye imyenda yo kuyijyamo, yewe no muri graduation ntiyampamagaye.

Mizero avuga ko yasabye Claude ko bakora ubukwe akiga muri kaminuza ariko uyu we arabyanga.

Ati:”Yarambwiye ati turajya mu by’ubukwe turi muri graduation, turi muri defanse, reka twite ku ishuri ryanjye, nige ndangize ibindi tuzabikora nyuma. Tuzasezerana nyuma.

Uyu kandi ngo yari yaramaze kugura inzu ngo we n’uyu musore bazayibanemo ariko uyu musore aramwigarika.

Uwizeyimana yabwiye TV1 ko uyu Mizero abeshya ndetse ko atigeze amurihira, yagize ati:”Arabeshya, ikibazo kiri mu butabera ntacyo nakivugaho, ni umutekamutwe.”

Uyu ngo yatanze ikirego mu bunzi ariko ntabwo yigeze asobanura ikibazo uko kimeze.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas, yavuze ko iki kibazo cy’aba bombi bacyakiriye ndetse babagiriye inama yo kwitabaza inkiko.

Ati “Yambwiye [Claude] ko yize ku nguzanyo ya Umwarimu Sacco atemera ko Rosine yamurihiye. Hari ibyo yemera ko basezeranye ko Rosine basezeranye ko amubyarira umwana. Ni ukuzajya mu rukiko akagaragaza ibimenyetso, yamutsinda akayamwishyura, kuko ntabwo basezeranye.”

Mizero nta nyandiko cyangwa amasezerano yanditse afite agaragaza ko yarihiye Uwizeyimana Jean Claude.

Uyu mukobwa yavuze ko agiye kwitabaza inkiko nk’uko Umurenge wamugiriye inama gusa avuga ko yamuhaye ayo mafaranga amwizeye nta nyandiko bagiranye.

Comments are closed.