Ngororero: Yishyize mu maboko y’abashinzwe umutekano nyuma yo kwicisha umugore we agafuni

11,443

Umugabo witwa Hakuzimana yishyikirije RIB nyuma yo kwica umugore we akoresheje agafuni

Umugabo witwa HAVUGIMANA Medard wo mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Nyange, ufite imyaka 46 y’amavuko wari uherutse kwica umugore we akoresheje agafuni kuri uyu wa 11 Kamena 2020 nyuma akaza gutoroka, amakuru dufitiye gihamya yaturutse mu kinyamakuru igihe.Com aravuga ko none kuwa gatandatu ahagana saa munani z’amanywa yishyikirije kuri RIB.

Ano makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, yavuze ko koko uyo mugabo yishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda station ya Nyange. Bwana Medard ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umugore yabwiye Gitifu ko akimara kwica umugore yahise yomangana mu mashyamba yo muri ako gace ariko akaba yumva nta yandi maherezo.

Medard yari afitanye abana babiri n’umugore we, ubu abo bana bakaba bari kwa nyirakuru.

Comments are closed.