NI ABAHE BAYOBOZI TRUMP AMAZE GUTUMIRA KUZITABIRA IRAHIRA RYE.

3,670

HATANGIYE KUMENYEKANA BAMWE MU BAYOBOZI BAKOMEYE BZITABIRA IRAHIRA RYA DONALD TRUMP

Donald John Trump arifuza ko umunsi we w’irahira uzaba uwamateka, akaba ari nayo mpamvu hitezwe ko hazagaragara abayobozi benshi bibihugu ndetse banakomeye, harimo nabari basanzwe ari inshuti za Trump.

Mu bayobozi bakomeye bamaze kohererezwa ubutumwa, harimo Xi Jinping, akaba ari perezida wUbushinwa, ejo hashize nibwo byemejwe ko uyu muyobozi utavugaga rumwe niki gihugu ku bijyanye no kwigarurira Taiwan, azagaragara muri uyu muhango, Caroline Leavitt, umuvugizi wa Trump akaba ariwe wemeje aya makuru.

Nayib Bukele, umukuru wa El Salvador nawe ari mu bamaze kwemezwa kuzagaragara kuwa 20 Mutarama muri ibi birori. Undi umaze kumenyekana ni Minisitiri wIntebe wUbutaliyani ariwe  Giorgia Meloni ndetse na Javier Milei uyoboye Argentine kuri ubu.

Hari kandi ubundi butumire bukomeje gutangwa, bumwe bukaba bunyuzwa mu kuganirira ku murongo wa telefoni, naho ubundi bukanyuzwa mu mpapuro. Byitezwe ko hashobora kuzagaragara umubare munini wabayobozi bakomeye muri uyu muhango wo kurahira uteganyijwe mu mpera zukwezi kwa mbere kwa 2025.

Comments are closed.