Ni gute Celine Dion yahanganaga n’uburwayi bwamuteraga uburibwe bukabije mbere y’uko avurwa?

381
Kwibuka30

Uburwayi bwa Celine Dion bwaje kuvurwa hashize igihe kinini abufite. Nyamara n’ubwo bwamubabazaga cyane ntabwo yigeze abigaragaza. Yabikoraga ate?

Uyu muririmbyikazi wibukwa mu ndirimbo zirimo My Heart Will go On, yaje kugira uburwayi bufata imyakura, bukanagira ingaruka ku mikaya bituma akenshi umuntu akunze kugaragara nk’ufite ubwoba, isereri bidasize kuribwa cyane kwa hato na hato . Byatangiye mu mwaka wa 2022, biza kumenyekana ko ari indwara izwi ku izina rya  Stiff Person Syndrome(SPS).

Ubwo yabazwaga uko ubu burwayi bwamufashe, yavuze ko we(Dion), umuryango we n’abo bakorana mu bikorwa by’umuziki batigeze bamenya ibyabaga kuri uyu muhanzikazi w’imyaka 56, gusa akaba yaratangiye gukoresha imiti yitwa Valium kugira ngo abashe guhangana n’uburibwe yahuraga nabwo abutewe n’indwara ya SPS.

Kwibuka30

Byabaye ngombwa ko ajya afata miligarama 90 aho gufata 40 nk’uko imikoreshereze y’uyu muti ivuga, cyane cyane igihe yabaga ari bugaragare mu ruhame, mu rwego rwo kugira ngo imikaya ye ikomere n’uburibwe bugabanyuke .

Nkuko Dion ubwe yabivuze, ubu burwayi bwamufashe bwa mbere mu mwaka w’i2008 ubwo yakoraga ibitaramo bizenguruka imigabane, ariko akagira ngo bizakira. Nyuma y’imyaka 24 nibwo ubu burwayi bwaje gukoera, bigasaba ko asubika n’ibitaramo yari afite kugeza igihe yivurije agakira.

Ibi ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe, biri gukorerwa firime iteganyijwe kuzasohoka tariki 25 Kamena, ikazaca kuri Prime Video.

Leave A Reply

Your email address will not be published.