NI IBIKI LIAM PAYNE YARI AMAZE IMINSI AKORA MBERE YO KWITABA IMANA?

1,301

Uwamugurishaga ibiyobyabwenge yabumbuye umunwa avuga ibyo Liam Payne yari amaze iminsi akora mbere yo kwiyahura.

Kuwa 16 Ukwakira, 2024 nibwo Liam Payne wamenyekanye cyane mu itsinda rya One direction yitabye Imana muri hotel yararagamo mu gihugu cya Argentine i Buenos Aires. Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga nyuma y’urupfu rwe, basanze ibintu byinshi bimenaguye mu cyumba yararagamo, guhera ku birahure kugeza kuri mudasobwa ye.

Iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko yari yafashe ibiyobyabwenge birenze urugero. Kuva ubwo kugeza ubu ntitwari twakamenye ibyo uyu muhanzi wakunzwe cyane ubwo yaririmbanaga na bagenzi be yakoraga, kugeza ubwo uwamugurishaga ibiyobyabwenge avugiye ukuri ku mibereho ye mu minsi ye ya nyuma.

Braian Nahuel Paiz niwe bikekwa ko yabimugezagaho akaba ari ku rutonde rw’abari gukurikiranwa nk’umwe mu bafitanye isano ‘ibyaba byarabaye kuri Liam. Umwe mu bakora muri hotel nyakwigendera yararagamo yavuze ko Paiz yahageze ubugira kabiri azaniye Payne ibiyobyabwenge.

Bian Nahuel Paz umwe mu bavuganye bwa nyuma na Liam Payne

Paiz w’imyaka 24 yavuze ko yahuye bwa mbere na Liam mu mujyi wa Puerto Rico, akamusaba aka nimero ke, kuva ubwo bagatangira kujya bavugana. Tariki 2 Ukwakira nibwo batangiye kujya bahura ndetse kuri 13 z’uko kwezi bongeye guhurira ahitwa  CasaSur Palermo. Uyu mucuruzi w’ibiyobyabwenge yavuze ko icyo gihe bamaze ijoro ryose bari kumwe.

Paz we ahakana ko atigeze agurisha Liam ibiyobyabwenge, ahubwo ko ngo ubwo bongeraga guhura, yamwerekaga indirimbo yitegura gushyira hanze. Yemeye ko bakoresheje ibiyobyabwenge ariko bitari byazanye nawe, dore ko ngo ubwo bari kumwe Liam yamusabye kumuha amafaranga, undi akayanga, yamusaba kumuha imyenda ikazaba urwibutso rw’uko bari kumwe nabyo akabyanga.

Abasesenguye ibyavuzwe nawe, bavuga ko Payne ashobora kuba n’ubundi yari afite igitekerezo cyo kuziyambura ubuzima bityo akaba ari nabyo byatumye amuhatira kugira icyo amuha wenda bikazaba urwibutso. Uwo munsi wa tariki 13 Ukwakira, niwo wa nyuma bahuye, Payne akaba yarafashe cocaine, naho Paiz agakoresha marijuana.

Comments are closed.