Ni iki abamaze guhura na Joseph Kabila bamuvugaho kuva yagera i Goma?


Nyuma y’uko bitangajwe ko ageze i Goma, kuva mu mpera z’icyumweru gishize Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo amaze kubonana n’amatsinda atandukanye y’abahagarariye abaturage muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ahagenzurwa na M23 aba bavuga ko ari mu biganiro byo gushaka icyageza ku mahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Joseph Kabila ubwe, ntacyo arabwira abanyamakuru ku bikorwa arimo, gusa abo mu matsinda yahuye na we bagiye bavuga ku bijyanye n’ibiganiro bagiranye na we.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Kabila gufatanya no kuba inyuma y’umutwe wa M23 – uwo yanabonanye n’abawukuriye mu mpera z’icyumweru gishize – umwe mu bategetsi i Kinshasa aherutse kumvikana asaba ko Kabila yamburwa ubwenegihugu bwa Congo.
I Goma, Kabila amaze kubonana n’abakuriye amadini, abategetsi ba gakondo, abahagarariye amashyirahamwe y’abagore, abakuriye amashuri makuru n’abalimu ba za kaminuza, abakuru b’ibitaro n’abandi.
Abatavugarumwe na we banenga Kabila ko mu myaka 18 yamaze ari perezida atabashije guha iki gihugu amahoro arambye, cyane cyane i burasirazuba.
Comments are closed.