Ni iyihe mpamvu yatumye Polisi y’ubwongereza ifunga Chris Brown?


Polisi yo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Manchester yatangaje ko ku munsi w’ejo muri imwe mu ma hoteri yo mu mujyi wa Manchester yafashe ndetse ita muri yombi umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Chris Brown, ndetse ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 dosiye ye igomba gushyikirizwa inkiko maze akaburanishwa ku byaha akurikiranyweho, nyuma yo kubitegekwa n’umushinjacyaha wungirije w’amajyaruguru ya London madame Adele Kelly
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Adele Kelly yagize ati:”Twahaye uruhushya polisi rwo kurega Chris Brown ikirego kimwe cyo gukomeretsa cyane, binyuranyije n’igika cya 18 cy’itegeko rijyanye n’ibyaha bikorerwa umuntu ryo mu 1861.”
The sun ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byakoranywe ubushake, ibyaha yakoreye mu mujyi wa Londres muri Gashyantare taliki ya 19 2023 imyaka ibiri ikaba yari igiye gushira.
Comments are closed.