Nicholas Sarkozy yagejejwe aho agomba gufungirwa.

220
kwibuka31

Bwana Nicholas Sarkozy wahoze ayobora igihugu cy’Ubufaransa, kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Ukwakira 2025 nibwo yerekejwe muri gereza ya LA SAINTE aho agomba kumara imyaka afungiye nyuma y’aho urukiko rumuhamije ibyaha.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’itangwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bikorwa byo kwamamaza ku matora yo mu 2007. Nocholas Sarkozy abaye umukuru w’igihugu wa mbere mu mateka y’u Bufaransa bugezweho woherejwe muri gereza.

Bwana Sarkozy agiye gufungirwa mu gice cy’irembo ryihariye cya gereza kugira ngo harindwe umutekano we. Abahoze bafungiwemo batangaza ko iki gice, cyavuguruwe mu myaka ishize, gifite aho umuntu akarabira yihariye ndetse n’ibyumba byo kuraramo ku muntu umwe umwe.

Sarkozy yabaye perezida w’u Bufaransa hagati y’umwaka wa 2007 na 2012 nyuma yo gutsinda Ségolène Royal mu matora yo mu 2007. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, yashyigikiye isoko ry’ubukungu rifunguye kandi afata ingamba zikomeye ku bijyanye n’abimukira no kubahiriza amategeko n’umutekano.

Comments are closed.