Niger: Abahiritse ubutegetsi barashinja Ubufaransa gutegura kubagabaho igitero

4,935
Kwibuka30

Agatsiko k’abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi mu Niger barashinja Leta y’Ubufaransa kuba buri gutegura kubagabaho igitero simusiga.

Agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger kashinje Ubufaransa bwahoze bukoloniza icyo gihugu kuba bushaka gukora igikorwa cya gisirikare bugasubizaho Perezida Mohamed Bazoum kahiritse.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, ako gatsiko kashinje Ubufaransa kuba burimo gucura umugambi w’igitero kuri ko bufatanyije na bamwe mu bategetsi bo muri guverinoma kakuyeho.

Kugeza ubu Leta y’Ubufaransa ntiyari yatangaza ku mugaragaro kuri ibyo bushinjwa.

Kwibuka30

Ariko mu itangazo mbere yaho, ibiro bya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byatangaje ko Ubufaransa butakwihanganira igitero icyo ari cyo cyose ku nyungu zabwo muri Niger, kandi ko bwasubiza “ako kanya no mu buryo butisukirwa”.

Abasirikare bo muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba, mu cyumweru gishize batangaje kuri televiziyo ko basheshe itegekonshinga ndetse bahagarika inzego zose, banafunga imipaka yose y’igihugu.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganwe na benshi, barimo Ubufaransa, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO).

Ako gatsiko kafungiye Perezida Bazoum mu nyubako ya perezida mu murwa mukuru Niamey, ndetse mbere kari kaburiye ku kugerageza uko ari ko kose kw’amahanga kwo gushaka kuhamukura.

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, ku cyumweru yahuye anagirana ibiganiro n’umukuru w’ako gatsiko ko muri Niger, Jenerali Abdourahmane Tchiani, hamwe na Bazoum.

Perezida wa Tchad yari ari mu butumwa bwa CEDEAO bwo kugerageza gukemura ikibazo cya politiki kiri muri icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.