Niger: Abana barindwi biciwe mu gitero cy’indege cya Nigeria

10,644

Guverineri wa Maradi muri Niger yatangaje ko abana  barindwi muri Niger bapfuye ubwo igisirikare cya Nigeria cyagabaga igitero ku mabandi.

Guverineri Chaibou Aboubacar yavuze ko uretse barindwi bitabye Imana, abandi batanu bakomeretse muri uko kwataka gufatwa nk’impanuka.

Yavuze ko bane bahise bapfa abandi batatu bapfira mu nzira bajyanwe ku bitaro.

Ababyeyi b’abana bahuye n’iri sanganya bari bagiye mu birori, mu gihe abana bo bikekwa ko barimo bakina, ubwo igistero cy’indege cyabagwagaho.

Ubuyobozi bwa Nigeria bwatangaje ko  bwatangije iperereza kuri iki gitero.

Comments are closed.