Niger: Abitwaje intwaro bishe Abafaransa batandatu bakorera umuryango ufasha

7,857
Kwibuka30
Imodoka yatwitswe

Abantu bitwaje ibirwanisho baraye bateye itsinda ry’abakozi b’umuryango ufasha w’Abafaransa bica batandatu, umuntu wariho abayobora ndetse n’umushoferi wabo.

Aba bantu baje kuri za moto barasa nk’uko Tidjani Ibrahim guverineri w’akarere ka Tillabéri yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Aba bantu batewe bari mu gace kitwa Koure gakunze gusurwa n’abakerarugendo baje kureba ishyo rya nyuma ry’udusumbashyamba dusigaye muri Afurika y’Iburengerazuba.

Aya makuru y’urupfu rw’aba Bafaransa yemejwe n’ibiro bya Perezida w’Ubufaransa.

Aba, bari abakozi b’umuryango ufasha utegamiye kuri leta nk’uko byatangajwe na Issoufou Katambé minisitiri w’ingabo wa Niger. Mbere byari byavuzwe ko abishwe ari abakerarugendo.

ACTED, umuryango wo mu Bufaransa bakoreraga, wemeje iyicwa ry’abakozi bawo muri Niger.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa rivuga ko Perezida Emmanuel Macron yavuganye na mugenzi we wa Nigeri Mahamadou Issoufou kuri iki kibazo.

Kwibuka30

Amafoto BBC yabonye agaragaza imirambo y’abishwe iri ku muhanda w’ibitaka iruhande rw’imodoka ya 4×4, imodoka igaragara nk’iyatwitswe.

Iki gitero cyabaye ahagana saa 11:30 z’amanywa ku isaha y’aho Koure agace kari ku ntera ingana n’isaha imwe y’urugendo rw’imodoka uvuye mu murwa mukuru Niger.

Abakoze iki gitero ntabwo baramenyekana, gusa imitwe y’abahezanguni biyitirira idini ya Islam imaze igihe yigaragaraza cyane muri Niger.

Leta y’Ubufaransa igira inama abaturage bayo kwirinda kujya mu bice byinshi bya Niger, igihugu yahoze ikoronije.

Ubwoba bw’ibikorwa by’iterabwoba, cyane cyane hanze y’umurwa mukuru Niamey no hafi y’imipaka, ni bwinshi nk’uko leta y’Ubufaransa ibitangaza.

Imodoka yatwitswe

Imodoka yari itwaye abo bakorerabushake basize bayitwitse

Leave A Reply

Your email address will not be published.