Niger: Ibyihebe by’Abadjihadiste byishe abasirikare ba Leta 7, abandi 5 bagwa mu mpanuka y’imodoka

3,946
Kwibuka30

Abasirikare ba Leta ya Niger bageri kuri 12 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi bikaba bikekwa ko ari igitero cyagabwe n’aba Djihadistes

Makuru aturuka mu gihugu cya Niger aravuga ko abasirikare ba Leta bagera kuri 12 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabagabweho ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, bikavugwa ko ari igitero cyateguwe ndetse kigashyirwa mu bikorwa n’umutwe w’ibyihebe uzwi nk’aba Djihadiste.

Aya makuru yemejwe na minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu cya Niger, Salifou Mody, uyu mugabo yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bahitanye abasirikare 7, abandi 5 bagwa mu mpanuka ubwo bajyaga gutabara.

Kwibuka30

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cyo gutabara mu rwego rwo gusubiza icyo gitero inyuma, habaye n’impanuka ikomeye yo mu muhanda yatumye hapfa abasirikare bacu batanu bakomeye, ni ibihe bidasanzwe by’umubabaro n’agahinda ku gisirikare cyacu no ku baturage ba Niger”.

Minisitiri Mody yavuze ko abandi bantu barindwi bakomeretse bajyanwe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’ingabo, yakomeje avuga ko icyo gitero cy’Abitwaje intwaro cyagabwe ku ngabo za Niger mu mujyi wa Kandadji, cyari kigizwe n’itsinda ry’abantu benshi. Igisirikare cya Niger cyabashije kwivugana abagera mu 100 ndetse babambura moto zabo n’intwaro, hakaba hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi barwanyi bo muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Kuva ubutegetsi bwahirikwa muri iki gihugu cya Niger mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abayobozi batandukanye bavuze ko iki gihugu gishobora guhura n’ingorane zo kwibasirwa n’ibitero by’abagize imutwe y’iterabwoba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.