Nigeria: Minisitiri w’ingabo yeguye mu gihe havugwa ikibazo cy’ishimutwa.

0

Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Nigeria yeguye ku mpamvu z’uburwayi mu gihe muri icyo gihugu hakomejwe kuvugwa ikibazo cy’ishimutwa ry’abantu, ni ikibazo gikomeye ndetse gihangayikishije abatari bake.

Perezida w’igihugu cya Nigeria yatangaje anemeza ko minisitiri w’Ingabo z’igihugu, Bwana Mohammed Badaru Abubakar, yeguye ku mpamvu z’uburwayi.

Bwana MOHAMED Badaru Abubakar w’imyaka 63 y’amavuko yeguye mu gihe Nigeria iri guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, ndetse Leta ikaba iri ku gitutu cyo gukemura ikibazo cy’ishimutwa ry’abantu ku bwinshi.

Mu cyumweru gishize, ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu byatangaje ko nibura abantu 402, biganjemo abanyeshuri, bashimuswe hagati mu kwezi k’Ugushyingo.

Mu bimenyetso biheruka gushyirwa ahagaragara, byerekana ko hari ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abantu bitwaje intwaro, abo bakaba barashimuse nibura abantu 20, barimo umupasitori w’Umukristo, umukobwa w’Umuyisilamu wari ugiye gushyingirwa ndetse n’abamuherekeje, mu bitero bibiri bitandukanye byabereye mu majyaruguru ku Cyumweru.

Hagati aho, abanyeshuri bagera kuri 250 n’abarimu 12 bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika ryo muri Leta ya Niger hagati barashimuswe kugeza ubu bakaba batari baboneka.

Kugeza ubu nta makuru arambuye ahari yerekana ababiri inyuma, ariko bamwe mu bakuriiranira hafi politiki yo muri icyo gihugu, bemeza ko ibi bikorwa bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi baba bashaka amafaranga, bagashimuta abaturage bagasaba ko bahabwa amafaranga runaka kugira ngo babagarure.

Bamwe mu baturage ndetse n’abasesenguzi ba Politiki, barashidikanya ku burwayi bukomeye bwatumye uwo muyobozi yegura, bakavuga ko ahubwom ashobora kuba yahatiwe kwegura mu gihe yananiwe gukemura ikibazo cy’ishimutwa ry’abaturage muri Nigeria.

Comments are closed.