NIGERIA:IMYAKA 10 ISHIZE AGURISHA IBICE BY’IMIBIRI Y’ABANTU.

358
kwibuka31

Umugabo ukekwaho kugurisha ibice by’imibiri y’abantu muri Nijeriya yiyemereye ko yari amaze imyaka 10 abikora, atarafatwa.

Uyu mugabo yafashwe mu mpera z’icyumweru dusoje, afatwa n’ingabo zo muri diviziyo ya 81 y’igisirikari cya Nijeriya, akekwaho gucuruza ibice by’imibiri y’abantu mu buryo butemewe; Afatirwa ahitwa Kulanla Odomoola  mu gace ka Ogun.

Uyu mugabo bavuga ko yitwa Gani, akaba yiyemereye ko amaze imyaka irenga 10 akora uyu mwuga, bikaba byari bimaze kumuhindurira ubuzima dore ko ntakandi kazi yagiraga; Ati” Nari ntunzwe no gucuruza ibice by’imibiri y’abandi bantu, mu myaka 10 ishize. Nacukuraga imva nshya zabaga zashyinguwemo abantu nkakuramo bimwe mu bice byabo, ibindi nkabivana mu mirambo y’ababag biciwe ku mihanda bajungunywe.”

Uyu mugabo yafashwe ubwo yajyanaga ku isoko ibindi bice, umwe mu bo mu muryango w’uwo yari yabikuyemo agerageza kumusagarira, niko gukizwa n’abasirikare bacungaga umutekano hafi aho. Nyuma yo gufatwa yajyanywe kuri pilisi y’i Noforija, mu gihe iperereza rigikomeje ku byo nyir’ubwite yiyemerera.

Lieutenant Colonel Ayeni, umuyobozi wungirije w’umusigire mu gace kabereyemo ibi niwe wemeje amakuru, avuga ko ingabo zatabaye ukekwa, ubwo yendaga gushyamirana n’uwari umufitiye umujinya, ashaka kumurwanya.

Comments are closed.