“Nina siri” Indirimbo ya mbere y’igiswahili Israel Mbonyi ashyize hanze

3,624

Umuhanzi umaze kwandika izina rikomeye mu guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili.

Umuramyi Israel MBONYI umaze kwandikisha izina rye ikaramu y’icyuma mu mitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by’isi cyane cyane ku bumva ururimi rw’Ikinyarwanda, kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Kamena 2023 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ikoze mu rurimi rw’igiswahili yiywa “Nina siri na Yesu” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda “Mfitanye ibanga na Yesu”

Ni indirimbo ya mbere uno musore asohoye iri mu rurimi rw’igiswahili, ikintu abatari bake bagaragaje ko bishimiye nk’uko byagiye bigaragara kuri za comments abantu bagiye bandika munsi ya video y’iyo ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana mu minota itageze no kuri 30 gusa.

Uwitwa Jaja Pendo uvuga ko ari umutanzaniya yagize ati:”Asante ndugu kwa kutuwaziya ni sisi wa Tanzania na wengineo wasiyo fahamu Kinyarwanda” Uyu yamushimiraga kuba yibutse Abatanzaniya ndetse n’abandi bakundaga ibihangano bye ariko batumva Ikinyarwanda.

Kemke Msigala nawe uvuga ko ari umunya Kenya yavuze ko anejejwe no kuba noneho Israel aririmbye mu rurimi nawe yumva neza, ati:”Mimi ni mpenzi wa nyimbo zako myaka mingi kadha, ninashukuru sana kwa kuwa umeimba kwa lugha ya Kiswahili

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, uno musore avuga ati:”Nina siri na Yesu yanifanya niwe jasiri” bivuze ngo afitanye ibanga na Yesu aribyo bimugira imunyembaraga.

Indorerwamo.com yagerageje kuvugana nawe kugira ngo tubashe kumenya niba afite gahunda yo kuririmba izindi ziri mu Giswahile, ariko igihe cyose twagerageje kumuvugisha ntiyabashije kwitaba terefoni, gusa amakuru aturuka muri bamwe mu bantu be ba hafi avuga ko uwo musore afite gahunda yo kwigarurira imitima y’abavuga ururimi rw’igiswahile, cyane ko hari ibitaramo ateganya gukora bizenguruka muri Afrika y’uburasirazuba bityo akaba yatangiye ateguza binyuze mu ndirimbo ziri mu Giswahili.

Comments are closed.