Ninde wigizaga nkana hagati ya APR BBC na Patriots BBC?

0
kwibuka31

Nyuma yo kunanirana mu mikino ine ishize, birangiye ikipe ya APR BBC ariyo ibashije kugera ku mukino wa nyuma aho imaze gusezerera ikipe ya Patriots BBC mu mukino wa kamarampaka.

Kuri iki cyumweru taliki ya 29 Kamena 2025 nibwo hagombaga kumenyekana ikipe izahura na REG BBC ku mukino wa nyuma wa championnat ya Basketball mu Rwanda umwaka wa 2025.

Amakipe abiri yagombaga kwitoramo imwe isanga REG BBC ni APR BBC na PATRIOTS BBC zari zimaze gukina imikino igera kuri ine, aho buri kipe yari ifite intsinzi ebyiri ebyiri. Mu mikino 5 ya kamarampaka imwe yagombaga kumvisha indi ko iyirusha, bityo igakina umukino wa nyuma na REG BBC.

Kuri iki cyumweru nibwo rero hagombaga kugaragara uwigiza nkana hagati y’aya makipe y’ibigugu mu Rwanda mu mukino wa Basketball, ariko n’ubundi birangira ikipe ya APR BBC yeretse Patriots BBC ko igifite byinshi byo gukosora nyuma y’uko APR BBC itsinze PATRIOTS BBC ikunzwe n’abatari bake mu mujyi wa Kigali amanota 81 ku manota 67 ya Patriots BBC.

Iyi ntsinzi ifunguriye APR BBC umuryango ugana ku mukino wa nyuma aho izacakirana na REG BBC imaze igihe yiruhukiye.

Comments are closed.