NIZEYIMANA OLIVIER Boss wa Volcano Express yongeye agirwa Prezida wa MUKURA
Nizeyimana Olivier umushoramali wa VOLCANO Express yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora ikipe ya Mukura Victory Sports mu myaka ine iri imbere.
Bwana NIZEYIMANA Olivier, umwe mu bagabo bafite agatubutse muri kino kigihugu akaba ari nawe nyiri Agence itwara abantu izwi cyane VOLCANO Express yongeye agirirwa ikizere arorerwa kuyobora ikipe ya MUKURA VS mu matora y’inteko rusange y’iyi kipe yabereye i Huye kuri iki Cyumweru.
Nizeyimana Olivier yatowe ku bwiganze bw’amajwi 72, akaba azungirizwa na Bwana Sakindi Eugène wari usanzwe ari Visi Perezida, bagakorera mu nama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu 15.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mukura Victory Sports yabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Huye, byemejwe ko Komite Nyobozi yawuyoboraga iseswa, hagatorwa abayobozi bashya.
Nizeyimana Olivier yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora iyi kipe nyuma y’amezi atandatu yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe yo mu Karere ka Huye izwiho gukina umupira wo hasi ndetse no guhererekanya byizihiye amaso y’abarebyi.
Mbere y’uko yegura ku buyobozi bw’iyi kipe yari amazeho imyaka igera ku icyenda, Ikipe ya MUKURA VS ntiyigeze igira ibibazo by’amikoro, ku buryo ndetse biravugwa ko ari umugabo wumvikana cyane n’abakinnyi, ndetse akaba ari n’umwe mbayikunda cyane kuko ugereranije amafranga ashora muriino kipe adafite aho ahuriye n’ayo ayikuramo. Ino kipe yambara umuhondo n’umukara, yongeye guhitamo kuyoborwa na Olivier, ikintu cyashimishije abakunzi benshi b’ikipe ya Mukura.
Comments are closed.