NKUBITO Emmanuel wamuburaga rubanda abeshya ko ari umusirikare yatawe muri yombi
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza ku makuru yatanzwe n’abaturage, abapolisi bafashe Nkubito Emmanuel w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Gatsibo, uyu yafashwe arimo kugenda afata abaturage akabambura amafaranga abakangisha ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nkubito yagendaga yereka abaturage ifoto ye muri telefoni yambaye umwambaro wa gisirikare ndetse uriho ibirango bya ofisiye wo ku rwego rwa Liyetona (Lieutenant), yari anafite amapingu yagendaga yambika abantu. Ibyo byose nibyo yifashishahaga afata abantu batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19 akabaka amafaranga.
CIP Twizeyimana yagize ati ” Abapolisi bamufata bamusanganye ifoto ye muri telefoni yambaye umwambaro wa Gisirikare, abaturage bavuze ko ariyo yifashishaga abaca amafaranga iyo batabaga bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyangwa hari irindi kosa abafatiyemo. Nkubito kandi yafatanwe amapingu yagendaga yambika abantu asanze mu makosa.”
Ubwo Nkubito yafatirwaga mu mujyi wa Kayonza kuri uyu wa Kane mu gitondo yari amaze kwambika abasore babiri amapingu asanze batambaye udupfukamunwa, buri umwe amwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.
CIP Twizeyimana ati “Abaturage bamugiriye amacyenga babimenyesha abapolisi baraza baramufata baramubaza basanga ntiyigeze aba mu gisirikare cy’u Rwanda, gusa akavuga ko imyenda yifotorejemo yayikuye ku muvandimwe we w’umusirikare atashatse kuvuga amazina.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kujya bashishoza ku bantu bagenda biyitirira inzego kuko abambuzi babaye benshi muri iki gihe. Yabibukije ko n’ubwo inzego z’umutekano ziri mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ntawe zaka amafaranga.
Yashimiye abaturage bagize amacyenga bakabimenyesha Polisi, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bameze nka Nkubito cyangwa abakora ibyaha mu bundi buryo. Nkubito yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Comments are closed.