Nkusi uri mu bayobozi b’ihuriro rya Dr Kayumba akurikiranyweho ubujura no kwiyitirira inzego.

6,277
Dore imishahara abayobozi n'abakozi ba RIB bahembwa - Igicumbi News

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nkusi Jean Bosco usanzwe ari Umunyamabanga w’Umuryango witwa Rwandese Platform for Democracy (RPD) washinzwe na Dr Kayumba Christopher, ukekwaho ubujura no kwiyitirira inzego.

Nkusi akurikiranywe muri dosiye irimo abantu batandatu biyitiriye inzego bagamije kwiba umucuruzi ukorera mu Gakinjiro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nkusi ari mu bantu batawe muri yombi bakekwaho ibyo byaha.

Yagize ati “Tariki 3 Werurwe, RIB yakiriye umucuruzi waregaga abantu batandatu atabashije kumenya bamusanze ku kazi ku itariki 2 Werurwe aho acururiza ibitanda n’imbaho mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi. Biyitaga abakozi ba RRA [Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro] na Polisi.’’

Icyo gihe bamukangishije ko atiyishyura imisoro ndetse baramufashe bamubwira ko bajya kumufunga.

Ati “Bamuzengurukije mu Mujyi wa Kigali, bamwaka miliyoni 10 Frw bamutera ubwoba ko natayabona bamwica. Yabahaye miliyoni imwe yabikuje kuri Mobile Money.’’

Ku wa 3 Werurwe ni bwo uwo mucuruzi yagiye gutanga ikirego ndetse RIB itangira iperereza batatu bahita batabwa muri yombi ku ikubitiro, undi afatwa nyuma mu gihe babiri bagishakishwa.

Dr Murangira yakomeje ati “Ku ikubitiro hafashwe Muhire Théogène wirukanywe muri Polisi kubera imyitwarire mibi; Mugwaneza Ismaël, umunyeshuri warangije mu 2014 muri Isaie Busogo wari utwaye imodoka na Kabayababa François nawe wari utwaye imodoka. Iperereza ryarakomeje, nyuma uwitwa Nkusi Jean Bosco wari wiyise umukozi wa RRA nawe arafatwa. Yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu wa Nyarurembo.’’

Yavuze ko imodoka ebyiri zirimo iyavugwaga ko ari iy’abapolisi n’iy’abakozi ba RRA bakoreshaga zafashwe ndetse iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bafatwe.

Amakuru ahari avuga ko uwafashwe yiyita umupolisi, yari afite amapingu yambitswe uyu mugabo, bivugwa ko ari ayo yibye mu gipolisi mbere y’uko yirukanwa dore ko ari nayo makosa yazize.

Mu mabazwa y’ibanze, Nkusi yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa by’ubujura, ndetse ngo muri icyo gikorwa yari yagiye nk’impuguke mu misoro. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko aracyari gukorerwa dosiye mu gihe abandi batatu bafungiye Kicukiro ndetse bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Nkusi yari yarigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ikigo yakoreraga ndetse ku wa 20 Ukuboza 2019 yashyikirijwe urukiko, ahanishwa igifungo cy’umwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 36, ku wa 21 Werurwe 2021, yatabarijwe na Dr Kayumba Christopher washinze RPD, avuga ko yamuburiye irengero ndetse n’inzego zibishinzwe ntacyo zabitangajeho.

Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko ifatwa rye ‘‘ntaho rihuriye n’ibikorwa by’ishyaka ndetse ntiyari izi ko ari umurwanashyaka waryo’’.

Yakomeje ati “Turashimira Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje kugira ngo aba bantu bafatwe, amabandi yose, abajura, abagizi ba nabi bose tuzabahashya, nta mwanya bafite muri iki gihugu. Nta Munyarwanda ukwiriye kujya akangwa n’abantu nk’aba, bakwiye kujya babasaba ibyangombwa.”

Abaregwa bahamijwe icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw mu gihe cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

(Src:Igihe)

Comments are closed.