“Nkwijeje kugukorera n’u Rwanda” Justin waraye ugizwe minisitiri w’intebe

381
kwibuka31

Nyuma yo kugirwa minisitiri w’intebe agasimbura Dr. Edouard Ngirente, Dr. Justin yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inkoni y’ubuyobozi amwizeza kuzakorera neza igihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 uku kwezi kwa karindwi, nibwo Perezida wa Repubulika yagize impinduka zikomeye, ashyira mu mwanya wa minisitiri w’intebe Bwana Dr. Justin NSENGIYUMVA, uyu yaje asimbura Bwana Dr. Edouard NGIRENTE wari umazeho imyaka umunani kuri uwo mwanya wa minisitiri w’intebe.

Bwana Dr. Justin NSENGIYUMVA wari wungirije ku buyobozi bwa Banki bkuru y’igihugu, akimara kumenya ko yahawe izindi nshingano zisumbuyeho, yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze yizeza imikorere myiza uwamuhaye inkoni y’ubutware, agira ati:”Nkwijeje kugukorera n’u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange…Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu”

Dr. Justin abaye minisitiri wa 12 kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, akaba n’uwa 7 kuva FPR yahagarika jenocide yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’i1994.

Minisitiri w’intebe mu Rwanda

Minisitiri w’intebe mu Rwanda ni we uba ari umukuru wa guverinoma, ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga.

Kugeza ubu nta mpamvu izwi Perezida Paul Kagame yakuyeho Dr. Edouard Ngirente akamusimbuza Dr Nsengiyumva.

Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe. Abo, itegeko rivuga ko “bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe”.

Muri iyo minsi 15 uhereye ubu byitezwe ko hazashyirwaho abagize guverinoma, gusa nta mpinduka nini zitezwe, kereka gutungurana.

Dore urutonde rw’Abaminisitiri b’intebe u Rwanda rwagize kuva rwabona ubwigenge kugeza none

  • Grégoire Kayibanda : 1961 – 1962
  • Sylvestre Nsanzimana :1991 – 1992
  • Dismas Nsengiyaremye :1992 – 1993
  • Agathe Uwilingiyimana: 1993 – 1994
  • Jean Kambanda: Mata(4) – Nyakanga(7) 1994
  • Faustin Twagiramungu : 1994 – 1995
  • Pierre-Célestin Rwigema : 1995 – 2000
  • Bernard Makuza: 2000 – 2011
  • Pierre-Damien Habumuremyi : 2011 – 2014
  • Anastase Murekezi : 2014 – 2017
  • Edouard Ngirente: 2017 – 2025
  • Justin Nsengyumva: 2025 –

Comments are closed.