Nta kibazo mfitanye na Bishop Gafaranga! Murava yavuze


Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yagaragaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Bishop Gafaranga, uherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’icyo kumukubita no kumukomeretsa.
Yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Youtube ahuriraho n’umugabo we, bise Gafaranga na Murava. Yagaragaje ko we n’umugabo we ubu ufunzwe bakomeye n’ubwo bahuye n’ikibazo.
Ati “Turakomeye, tumeze neza. Ndabizi ko abantu badukunda mushobora kuba hari ibyo mwabonye, rimwe na rimwe hari igihe umuntu aza hano agatangira kuvuga ngo tumeze neza mugatangira mukantera amabuye kubera kuvuga gutyo, tumeze neza kuko hari umuririmbyi wavuze ngo ubwo umwami Yesu ankunda ndi amahoro. Turakomeye njye na Bishop Gafaranga kuko Imana idukunda.”
Uyu mugore yagaragaje hari byinshi amaze kwigira mu buzima mu gihe cyose amaze ku Isi, ko nta muntu ashaka gutera ibuye cyangwa gutunga urutoki. Ati “Icya mbere nababwira ni uko nta kibazo dufite, ibindi si njye uzabona nicaranye nawe hano tubaganiriza.”
Nubwo uyu mugore avuga gutya, mu kiganiro hari aho yageze avuga ko ari ikibazo kuba atari kumwe n’uwo bashakanye.
Ati “Njye n’umugabo wanjye nta kibazo dufitanye ahubwo kereka niba hari abantu bashaka ko tugirana ikibazo. Kandi niba bahari nashakaga kubabwira ko ibyo byifuzo byabo ari bibi kandi bitari bunasubizwe. Mu by’ukuri nta kibazo dufitanye. Ikibazo kirahari kuko ntari kumwe nawe.”
Yakomeje yihanangiriza abantu bagiye bavuga amagambo ku muryango wabo batanaziranye nawo cyangwa ngo basurane, avuga ko bidakwiriye. Ati:“Niba nta muntu n’umwe naganirije nawe wisuzume urebe neza niba icyo uri kuvuga ukizi kandi ugihagazeho.”
Bishop Gafaranga yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 23 Gicurasi 2025 mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Bivugwa ko Murava ariwe wareze umugabo we ku byaha akurikiranyweho ubu.
(Igihe)
Comments are closed.