“Nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha dufitanye n’Uburundi”: Alain Mukurarinda
Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Bwana Alain Mukurarinda yavuze ko ata masezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha na Leta y’Uburundi
Ubwo yari mu kiganiro kuri imwe mu maradiyo akorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gashyantare 2025, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Bwana Alain Mukurarinda yashyize umucyo ku kibazo cy’Abarundi leta yabo ivuga ko bashinjwa ibyaha bitandukanye harimo ibyo gushaka guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu, abo bantu bakaba bacumbikiwe na Leta y’u Rwanda ikaba yaranze kubatanga ngo baburanishwe kuri ibyo byaha.
Bwana Mukurarinda Alain wirinze kuvuga umubare nyawo w’abo Barundi bakekwaho ibyabo na Leta yabo, ndetse yirinda no kuba yavuga icyo bakora hano i Burundi, yasubije umunyamakuru ko ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi bitigeze bigirana amasezerano ayo ariyo yose yo guhanahana abanyabyaha, ndetse ko u Rwanda rwigeze kubisaba Uburundi ariko Leta y’u Burundi irabyanga, yagize ati:”Nta masezerano agamije guhanahana abakekwaho ibyaha dufitanye n’u Burundi, nibo ubwabo babyanze ubwo twari tumaze kumenya ko icyo gihugu gicumbikiye abatari bake bakekwaho gukora Genocide“
Alain Mukurarinda yakomeje avuga ko hari amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, kandi ayo mategeko akaba areba n’abo Barundi bahungiye mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda na none yahakanye inatera utwatsi ibindi birego Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evariste aherutse gutangaza ubwo yari mu gikorwa cyo kwakira abadipolomate bakorera i Burundi aho yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gufasha insoresore z’impunzi ndetse ikaba inazishyira mu mirwano iri kubera muri Congo, ati: “Ibyo bintu sibyo, iyo umuntu avuga ibintu nk’ibyo aba akwiye kubishimangiza ibimenyetso”

Igihugu cy’Uburundi cyakomeje gushinja u Rwanda kurambarara kuri bamwe mu basirikare n’abasivile bashatse guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu nyakwigendera Pierre Nkurunziza hari mu mwaka wa 2015, guhera icyo gihe ibihugu byombi byakomeje kurebana ay’ingwe bigeza aho Leta y’Uburundi ihitamo gufunga imipaka ihuza ibyo bihugu byombi.
Comments are closed.