“Nta mukinnyi dufite nka Neymar”: Ronaldo yasabye ko Neymar ahamagarwa mu ikipe y’igihugu

Ronaldo Luís Nazário de Lima wabiciye bigacika muri ruhago y’isi no muri Brazil, yasabye umutoza w’ikipe nkuru y’umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Brazil kongera agahamagara Neymar muri iyo kipe kuko ku bwe asanga uwo mugabo agifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukinira ikipe y’igihugu.
Mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Nzeli 2025, Bwana Ronaldo Luís Nazário de Lima wigeze gukinira ikipe y’igihugu ya Brazil, akayifasha gutwara ibikombe bitandukanye, yatangaje ko byaba byiza Bwana Neymar yongeye kugaragara mu bakinnyi igihugu cya Brazil cyazifashisha mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha kizabera mu bihugu bitatu ari byo USA, Mexico na Canada cyane ko kuri we uwo mukinnyi agifite byinshi yatanga ku gihugu cye mu bijyanye na ruhago.

Yagize ati:”Nta wundi mukinnyi dufite uri ku rwego rwa Neymar, ni umukinnyi ufite imbaraga ndetse ni umuhanga, aracyafite imbaraga zo gukinira ikipe y’igihugu, byaba byiza twongeye kumwifashisha mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha, ndahamya neza ko byanezeza n’abatari bake bakunda ruhago ariko cyane cyane abanya Brazil“
Neymar da Silva Santos Júnior w’imyaka 33, watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego 79 atanga n’imipira yavuyemo ibitego 128, ntaherutse kwambara umwenda w’igihugu guhera mu mwaka wa 2023, yagarutse mu ikipe ya Santos mu kwezi kwa mbere avuye mu Bufaransa.


Carlo Ancelotti utoza ikipe ya Brazil, asubiza ku mpamvu atari guhamagara Neymar, yavuze ko uyu mukinnyi agifite umwanya mu ikipe y’igihugu, ariko ko agomba kugaruka mu bihe bye byiza kugira ngo yizere umwanya we uhoraho mu ikipe y’igihugu ya Brazil.
Comments are closed.